skol
fortebet

Minisitiri Biruta yavuze byimbitse ku bibazo biri mu mubano w’u Rwanda na RDC

Yanditswe: Thursday 26, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent,yagaragaje birambuye imiterere y’ikibazo cy’umubano w’u Rwanda na RDC ukomeje kuba mubi amanywa na nijoro.
Ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite uko umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere wifashe,Minisitiri Biryta yashimangiye ko uwa Kongo wifashe nabi kubera ko iki gihugu kidakemura ibibazo byacyo kikabisunikira ku Rwanda.
Minisitiri Dr Biruta Vincent yavuze ko umubano w’u Rwanda n’amahanga by’umwihariko ibihugu (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent,yagaragaje birambuye imiterere y’ikibazo cy’umubano w’u Rwanda na RDC ukomeje kuba mubi amanywa na nijoro.

Ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite uko umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere wifashe,Minisitiri Biryta yashimangiye ko uwa Kongo wifashe nabi kubera ko iki gihugu kidakemura ibibazo byacyo kikabisunikira ku Rwanda.

Minisitiri Dr Biruta Vincent yavuze ko umubano w’u Rwanda n’amahanga by’umwihariko ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba wifashe neza uretse ibibazo biri ku ruhande rwarwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Ku kibazo cy’agatotsi kari mu mubano w’u Rwanda na RDC, Minisitiri Dr Biruta yatanze ishusho y’uburyo byatangiye.

Ati "Ni ibibazo byatangiye mu mpera za 2021, ubwo mu gice cya Rutshuru hadukaga imirwano y’Ingabo za Leta, FARDC n’Umutwe wa M23.’

Bavuga ko iyo baje [abarwanyi ba M23] baturuka bakavuga u Rwanda, nyamara bigaragara ko abaruhungiyemo bagihari. Ni uko umubano watangiye gusubira inyuma kugeza aho bigeze.

Dr Biruta yagaragaje ko imikoranire ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro ari iya kera ndetse ko yateje umutekano muke mu Rwanda kenshi.

Ati "Igihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yahagarikwaga, hari aba EX FAR n’Interahamwe nyinshi bahungiye muri RDC ndetse bagenda bafashe bugwate Abanyarwanda benshi baragenda ubuyobozi bwa Zaïre ntibwabambura intwaro ngo bubatuze kure y’imipaka nk’uko amategeko mpuzamahanga abigena, kuko bari mu bilometero 15 uvuye ku Mupaka w’u Rwanda.

Dr Biruta yasobanuye ko RDC ishaka kwinjiza u Rwanda mu ntambara ariyo mpamvu ikomeza kururega ko abayitezamo intambara ari rwo rubacumbikira rukanabatera inkunga.

Dr Biruta yagaragaje ko imikoranire ya RDC na FDLR itifuriza u Rwanda ineza.

Biruta yakomoje ku gitero cyagabwe mu Rwanda mu Kinigi mu 2019 kikagwamo abantu kigabwe na RUD Urunana ikomoka kuri FDLR kikagwamo abantu 15 abandi 14 bagakomereka.

Ati "Mu Ukwakira 2019, habaye igitero cya FDLR mu Kinigi hapfa Abanyarwanda, bamwe mu bagabye igitero baricwa, abakirokotse basubiye muri RDC. Umwe mu bari bakiyoboye byavuzwe ko yaguye muri Rutshuru.’’

Minisitiri Biruta yavuze ko ingabo za Kongo zifatanyije na FDLR barashe ku butaka bw’u Rwanda mu kwezi kwa Gatatu ariko nta muntu wabiguyemo. Bongera mu kwa Gatanu no kwa Gatandatu.

Minisitiri Biruta yavuze ko igisirikare cya RDC kiri gufatanya na FDLR muri iyi ntambara ngo barwana bashaka gusunikira izi ndwanyi ku butaka bw’u Rwanda kugirango barukurire muri iyi ntambara.

Biruta yavuze no ku ndege zimaze kwinjira ku butaka bw’u Rwanda ishuro eshatu mu mezi atatu gusa harimo n’iyaje kuri uyu wa kabiri ikaraswa.

Minisitiri Biruta yavuze ko habayeho amasezerano ya Nairobi Abakuru b’Ibihugu bemeza ko RDC ugomba kuganira n’imitwe yitwaje intwaro igizwe n’Abanyekongo irimo na M23 hanyuma igizwe n’abanyamahanga igashyira intwaro hasi abarwanyi bayo bakoherezwa mu bihugu baturutsemo.

Biruta yavuze no ku nama za Luanda muri Angola yo gusubiranya umubano w’u Rwanda na Repeburika ya Demokasi ya Kongo.

Ayo masezerano ya Luanda muri Angola yashyizweho umukono tariki 23 ugushyingo 2022 yasabaga ko M23 isubira inyuma mu bice yari yafashe ariko kandi impunzi z’abanyekongo zigasubira iwabo ndetse na FDRL ikavugwaho.

Biruta yavuze ko RDC yahise ivana mu bo bagomba kuganira M23 bavuga ko ari umutwe w’iterabwoba, itangira ibiganiro n’imitwe n’ubundi basanzwe bakorana. Biruta yise ibi biganiro iby’urwiyererutso.

Dr Biruta ati “RDC mu kubishyira mu bikorwa yahisemo kuvanamo M23, ivuga ko ari Umutwe w’Iterabwoba, ni na yo yabigennye ityo mu mategeko yayo, inteko yabo na guverinoma babigena batyo kugira ngo bayikuremo.

Ibyo biganiro byabaye nta musaruro byatanze kuko mu Burasirazuba bwa Congo imirwano yakomeje nta kigeze gihinduka, ahubwo FARDC ikomeje gukorana na FDLR mu kurwanya M23.’’

Biruta yavuze ko ikintu cyonyine cyatangiye kubahirizwa mu byo itangazo rya Luanda ryavuze ari icyo gutangira gusubira inyuma ku ingabo za M23.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Vincent Biruta yavuze ko iyo RDC n’amahanga bavuga ko ari M23 itarubahirije amasezerano ariko ntawe uvuga kuri Kongo itagira icyo ikora mu guhagarika gukorana na FDRL n’ubushake mu gucyura impunzi nk’uko imyanzuro y’Abakuru b’ibihugu ibivuga.

Dr Vincent Biruta yagaragaje ko biteye inkeke kubona FARDC ikomeza “gukorana n’imitwe yitwaje intwaro nk’uko byahoze kuva kera.”

Dr Vincent Biruta yavuze ko u Rwanda rwiteguye kubungabunga ubusugire bwarwo mu gihe hagira urusagarira.

Ati “Ntibyatubuza kwitegura mu gihe bibaye ngombwa ko umutekano n’ubusugire bw’igihugu cyacu birindwe uko bikwiye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa