skol
fortebet

Minisitiri Mushikiwabo na bagenzi be bagaragaje ikibura ngo u Rwanda rumere uko rwifuzwa

Yanditswe: Friday 16, Dec 2016

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga akaba n’ umuvugizi wa guverinoma y’ u Rwanda Lousie Mushikiwabo , Minisitiri w’ imari n’ igenamigambi Amb. Claver Gatete na Rwiyemezamirimo Muhire batanze ibiganiro mu nama ya 14 y’ Umushyikirano bagaragaje ibibura ngo u Rwanda rube uko rwifuzwa.
‘U Rwanda twifuza’ ni imwe mu nteruro zagarutsweho inshuro nyinshi ku munsi wa kabiri w’ inama ya 14 umushyikirano iteraniye muri Kigali Convention Centre.
Minisitiri Gatete mu kiganiro yatanze ahanini kibanze ku (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga akaba n’ umuvugizi wa guverinoma y’ u Rwanda Lousie Mushikiwabo , Minisitiri w’ imari n’ igenamigambi Amb. Claver Gatete na Rwiyemezamirimo Muhire batanze ibiganiro mu nama ya 14 y’ Umushyikirano bagaragaje ibibura ngo u Rwanda rube uko rwifuzwa.

‘U Rwanda twifuza’ ni imwe mu nteruro zagarutsweho inshuro nyinshi ku munsi wa kabiri w’ inama ya 14 umushyikirano iteraniye muri Kigali Convention Centre.

Minisitiri Gatete mu kiganiro yatanze ahanini kibanze ku cyerekezo gishya ‘2050’ u Rwanda rwihaye yavuze byinshi mu bigaragaza uko u Rwanda rwifuza kuba ruhagaze muri 2050. Bimwe muri byo ni uko muri 2050 buri rugo ruzaba rufite amazi n’ umurimo, buri mu nyarwanda abasha kwizigamira no kwiteganyiriza, ireme ry’ uburezi rihagaze neza n’ ibindi.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ikibura ngo u Rwanda rube uko rwifuzwa ari imikoranire hatati y’ inzego. Yagaragaje ko nubwo hari byinshi byagezweho hakigaragara icyuho mu bijyanye no guhanahana amakuru hagati y’ inzego.

Yagize ati “ Icyo mbona dukwiye gushyiramo ingufu ni ugukorana. Icyo mvuga gukorana ni ukumenya niba nkora mu bubanyi n’ amahanga ndakorana gute n’ ukora mu buzima, turahuza dute n’ ukora mu buhinzi? Guhuza hagati y’ inzego zitandukanye ni ikintu tutarageraho”

Yakomeje avuga ko kuri ubu icyo urwego rumwe rukoze cyangwa icyo ambasade imwe ikoze abandi batakimenya cyangwa kikamenyekana bitinze.

Minisitiri Gatete yavuze ikibura ngo u Rwanda rube u Rwanda rwifuzwa ari ‘ukubazwa inshingano’ agaragara ko hari imbaraga abayobozi, abakozi n’ abanyarwanda muri rusange bafite ariko badakoresha uko bikwiye. Ngo u Rwanda rwaba u Rwanda uko abanyarwanda barwifuza imbaraga zihari zose zibyajwe umusaruro.

Yagize ati “Hari ibintu dufitiye ubushobozi ariko tudakora nk’ uko twakabaye tubikora. Tubashije kunoza uburyo dukora, uburyo tuvugana ibi byose byadufasha gukemura ikibazo kinini cyane gihari hanyuma tugasigara duhangana n’ ibyo tudafitiye ubushobozi….Ibindi biroroshye kugira ngo tubyige cyangwa tubishake ariko habanje kubaho gukoresha imbaraga n’ ubushobozi byose bihari”

Rwiyemezamirimo Muhire, Umunyarwanda wavuye muri Canada ubu akaba afite kampani y’ikoranabuhanga mu Rwanda yavuze ko ikibura ngo u Rwanda rube uko abanyarwanda barwifuza ari ukubyaza umusaruro amahirwe yose ari mu gihugu. Yagaragaje ko ibibazo bikomereye ari byo bisubizo u Rwanda rufite.

Yagize ati “Mu Rwanda hari amahirwe y’ uko hari inzego zifasha umuntu ugaragaje ko hari icyo ashaka kugeraho. Ibibazo u Rwanda rufite birimo amashyanyarazi make n’ amazi ataragera kubaturage uko byifuzwa ni cash. Ubashije gukemura kimwe mu bibazo u Rwanda rufite wabona amafaranga”

Iyi nama ya 14 y’ umushyikirano iteranye mu gihe habura imyaka ine gusa ngo u Rwanda rugere mu cyerekezo 2020 ni mugihe icyerekezo 2050 cyo gisigaje imyaka 34.

Abatanze ibiganiro aribo Minisitiri Mushikiwabo, Minisitiri Gatete na Rwiyemezamirimo Muhire yagaragaje ko aho u Rwanda rwavuye mu myaka 20 ishize n’ aho rugeze muri 2016 bitanga icyizere cy’ uko bishoboka ko u Rwanda rwaba u Rwanda rwifuzwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa