skol
fortebet

Minisitiri w’Intebe ,Murekezi yafunguye ku mugaragararo ikigo kizafasha mu gukumira ihohoterwa

Yanditswe: Monday 28, Nov 2016

Sponsored Ad

Minisitiri w’ intebe w’ u Rwanda Anastase Murekezi , na Minisitiri w’ uburinganire n’ iterambere ry’ umuryango Nyirasafari Esperance bafunguye ku mugaragaro ikigo kizakorerwamo imirimo yo gukumira ihohoterwa.
Gutaha iyi nyubako ni kimwe mu bikorwa by’ inama mpuzamahanga kuruhare rw’ abagore mu gucunga umutekano. Iyi nama yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 28 Ugushyingo 2016 ifite insanganyamatsiko igira iti “uruhare rw’umugore mu kubungabunga umutekano”.
Iki kigo cyuzuye gitwaye amafaranga y’u (...)

Iki kigo cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 745 249 506, kigizwe n’inyubako eshatu zirimo ibiro umunani by’ubuyobozi, ibiro 10 byo gutangiramo amahugurwa n’icyumba kinini cyakira abantu 100.

Kizafasha mu bushakashatsi ku byaha by’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana, gusangira ubumenyi n’ubunararibonye, guhanahana amakuru y’uburyo iryo hohoterwa ryacika no kubaka ubushobozi mu kurihashya.

Iki Kigo kizanakoreramo Ubunyamabanga bw’ Ibyemezo by’Itangazo ry’Inama Mpuzamahanga ya Kigali (KICD), kizafasha mu kwegeranya no guhanahana amakuru, kubika amakuru y’ibikorwa by’indashyikirwa, gutegura neza ibikorwa by’ubufatanye n’abaturage mu kubungabunga umutekano, kunoza imikoranire n’izindi nzego no gufatanya muri gahunda zitandukanye, gushyiraho amategeko no kugena gahunda zifasha ibihugu bigize uyu muryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa