skol
fortebet

Minisitiri w’Intebe yahaye impanuro abayobozi b’amashami mu bigo bya Leta na za Minisiteri

Yanditswe: Sunday 27, Nov 2016

Sponsored Ad

Minisitiri w’ intebe w’ u Rwanda Anastase Murekezi yahaye impamuro abayobozi b’ ibigo bya Leta na za Minisiteri zitandukanye abasabwa kwirinda ruswa no gutekinika ahubwo bakaba umusemburo w’ ingenamigambi rinoze
Hari mu muhango wo gusoza ku mugaragaro intorero ry’ abayobozi b’ ibigo bya Leta n’ abayobozi b’ amashami muri Minisiteri zitandukanye. Iri torero ryari rimaze icyumweru ribera mu karere ka Huye mu ntara y’ amajyepfo.
Ubwo yasozaga iri torero kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2016, Minisitiri w’ (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ intebe w’ u Rwanda Anastase Murekezi yahaye impamuro abayobozi b’ ibigo bya Leta na za Minisiteri zitandukanye abasabwa kwirinda ruswa no gutekinika ahubwo bakaba umusemburo w’ ingenamigambi rinoze

Hari mu muhango wo gusoza ku mugaragaro intorero ry’ abayobozi b’ ibigo bya Leta n’ abayobozi b’ amashami muri Minisiteri zitandukanye. Iri torero ryari rimaze icyumweru ribera mu karere ka Huye mu ntara y’ amajyepfo.

Ubwo yasozaga iri torero kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2016, Minisitiri w’ intebe Murekezi yibukiye izi ntore ko mu nshingano bafite harimo guhuza abaturage n’ ubuyobozi bukuru bw’ igihugu. Cyane ko iri torero ryari rifite insanganyamatsiko igirira iti “Gutanga Serivisi zishingiye ku Muturage ni Intego Duhuriyeho”

Yagize ati “Nimwe kiraro gikomeye gihuza Abayobozi Bakuru, abakozi, n’abaturage. Nimwebwe mutoranywamwo abayobozi bakuru. Ndabasaba guha ababagana bose serivisi nziza, kandi mukanabitoza abo muyobora bose.”

Murekezi yabwiye abitabiriye iri torero ko bagomba gukorera ku mihigo kandi bagaharanira gukora ibirenze ibyo bahize, abasaba kwirinda ruswa ahubwo bakaba umusemburo w’ igenamigambi rinoze.

Yagize ati “Muzabe umusemburo w’igenamigambi rinoze kandi rigamije impinduka nziza ku Banyarwanda mu Cyerekezo cya 2050. Muzarangwe n’Umuco w’Imihigo, kwihuta mu kazi no Kunoza ibyo mukora, Gukunda Igihugu no Guharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda. Muzarangwe no kwirinda ruswa, kugira ubupfura n’ubudakemwa mu mikorere no mu myitwarire yanyu aho muri hose mu kazi.”

Yabasabye kandi kwirinda kubeshya imibare ahubwo bagaharanira guha abaturage serivisi nziza.

Ati “Nta Ntore irebera, nta Ntore itekinika, mwitangire umurimo aho muri hose kdi muhe abaturage neza serivisi bakeneye. Mucunge neza umutungo wa Leta, ntimugatume ibidafututse bibanyura imbere ngo bikomeze hejuru.”

Guverinoma ivuga ko serivisi nziza zihutusha iterambere, aho yiyemeje ko nyuma ya gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu izarangira mu 2018, serivisi nziza zizaba zitangwa hejuru ya 85%, mu gihe ibipimo by’uko abaturage babona imiyoborere ibabereye n’imitangire ya serivisi mu 2015 byari 71.1%.

Iri torero ryitabiriwe n’abayobozi 786 barimo abagabo 630 n’abagore 156, bafite uruhare runini mu itegurwa rya za politiki, amategeko no kubishyira mu bikorwa.


Minisitiri w’ intebe Anastase Murekezi yakiriwe na Guverineri w’ intara y’ amajyepfo Marie Rose Mureshyankwano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa