skol
fortebet

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergey Lavrov ari mu Rwanda

Yanditswe: Sunday 03, Jun 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergey Lavrov uri mu ruzinduko mu Rwanda baganira ku mubano w’ibihugu byombi.

Sponsored Ad

Sergey Lavrov yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, abanza gusura urwibutso rwa Kigali ku Gisozi, rushyinguye mo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabanje kubonana na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, hanyuma anabonana na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko uruzindiko rwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergey Lavrov mu Rwanda ari intambwe ikomeye mu kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi uri kugenda urushaho gukomera.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko mu biganiro yagiranye na Lavrov banumvikanye ku kurushaho gukomeza imikoranire hagati ya Africa n’Uburusiya, cyane cyane ku burezi n’amahugurwa.

Ba minisitiri bombi ngo banaganiriye ku bucuruzi n’ubuhahirane hagati y’uburusiya n’umuryango wa Africa y’Uburasirazuba.


Minisitiri Sergey Lavrov na Mushikiwabo

Mushikiwabo ati “U Rwanda ngo rwemeye kuba inzira y’itumanaho hagati y’Uburusiya n’aka karere. U Rwanda rwifuza gukorana cyane n’Uburusiya mu bikorwa byo kugarura no kubungabunga amahoro ku mugabane wa Africa.”

Yavuze kandi bumvikanye ko inzinduko mu mirwa mikuru y’ibihugu byombi zizakomeza ku mpande zombi, ndetse bakazanategura inzinduko z’abakuru b’ibihugu byombi.

Minisitiri Sergey Lavrov we yavuze ko u Rwanda ni umufatanyabikorwa w’igihe kirekire w’Uburusiya.

Ati “Hari intambwe nziza tubona mu buhahirane n’ubucuruzi, n’ubwo ingano yabyo ikiri hasi turabona ikizere ko bizarushaho gutera imbere mu bihe biri imbere.”

Lavrov yavuze ko bashaka kubaka imikoranire myiza mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, kubaka ubushobozi bw’abakozi, kubaka ibikorwaremezo, n’ibindi. Kandi asaba ko amasezerano impande zifitanye mu nzego zitandukanye agomba kuva mu nyandiko akajya mu bikorwa.

Ati “Dushima umubano mu bya gisirikare hagati yabwo n’u Rwanda, kandi twizeye ko uzakomeza gutera imbere.”

Lavrov yavuze ko bateganya gukomeza gukorana neza n’u Rwanda binyuze muri ‘UN’ kandi ngo hari imikoranire myiza igaragara kugeza ubu, ndetse no gufatanya mu gukemura ibibazo by’umutekano ku mugabane wa Africa,

Yavuze ko Uburusiya bubona “Africa n’ibuye ry’ifatizo” mu gushyiraho imikorere mishya y’isi ikava ku kuyoborwa n’uruhande rumwe gusa.

Uru ruzinduko rubaye nyuma y’umunsi umwe, u Rwanda rwakiriye Ambasaderi mushya w’Uburusiya Karen Chalyan, mu gihe kandi ibihugu byombi biri kwishimira umwaka wa 55 bimaze bifitanye umubano.

Ibitekerezo

  • Russia ubu niyo ya mbere mu ntwaro zikomeye ku isi.Yasize Amerika ku ntwaro zikomeye.Muribuka mu minsi yashize president PUTIN yerekana intwaro zo mu bwoko bwa Hypersonic missiles zigenda + 5000 km mu isaha ku buryo nta anti-missile yazihanura.Amerika nta Hypersonic Missiles ifite.Muli izo ntwaro Putin yerekanye,harimo missile yitwa RS-28 Sarmat,imwe yonyine ishobora gusenya igihugu kingana na France mu masegonda make.Abanyamerika bayise SATAN 2 kubera kuyitinya.Abahanga benshi mu bya gisirikare (generals),bahamya ko nta kabuza intambara ya 3 y’isi yegereje.Baramutse barwanye,bakoresha ibi bitwaro isi yose igashira.Niyo mpamvu imana ibacungira hafi kugirango badatwika isi yiremeye.Mu gihe kitari kure,imana izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi (Zaburi 46:9),ikureho abantu bose barwana (Matayo 26:52),hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza (Yeremiya 25:33).Niyo Armageddon mujya mwumva,ivugwa muli Bible.Hazasiraga abantu bake bumvira imana.Soma Imigani 2:21,22.Bible ivuga ko uzaba ari "umunsi uteye ubwoba cyane" (Yoweli 2:11).Nkuko n’abantu batemera Bible babivuga,uwo munsi uri hafi.Niba ushaka kurokoka kuli uwo munsi,shaka imana cyane,aho kwibera mu byisi gusa.Nicyo imana igusaba.Bisome muli Zefania 2:3.Kora kugirango ubeho,ariko ushake n’imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa