skol
fortebet

Mme Jeannette uri i Bulayi yakomoje k’ububi bw’ubwoba buhimbwa mu bantu

Yanditswe: Friday 20, Oct 2017

Sponsored Ad

Madame wa Perezida wa Republika Jeannette Kagame yatanze ikiganiro mu nama y’ihuriro ryiga ku bibazo byugarije isi, rizwi nka Global Citizen Forum, aho yagarutse ku bwiyunge ahereye ku nzira abanyarwanda bahisemo. Ni inama yabereye mu gihugu cya Montenegro ku mugabane w’u Bulayi.
Madame Jeannette Kagame yavuze ko ibihe u Rwanda rwanyuzemo byarwigishije kumenya ububi bw’ubwoba buhimbwa mu bantu kandi butariho bugatuma bakora ibidakorwa. Aha yavuze ko ibihe by’ubwoba ushobora kubihinduramo (...)

Sponsored Ad

Madame wa Perezida wa Republika Jeannette Kagame yatanze ikiganiro mu nama y’ihuriro ryiga ku bibazo byugarije isi, rizwi nka Global Citizen Forum, aho yagarutse ku bwiyunge ahereye ku nzira abanyarwanda bahisemo. Ni inama yabereye mu gihugu cya Montenegro ku mugabane w’u Bulayi.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko ibihe u Rwanda rwanyuzemo byarwigishije kumenya ububi bw’ubwoba buhimbwa mu bantu kandi butariho bugatuma bakora ibidakorwa. Aha yavuze ko ibihe by’ubwoba ushobora kubihinduramo amahirwe akomeye, kuko iyo ubwoba buvuyeho abantu bunga ubumwe bakanagira urukundo; yongeyeho ko nk’igihugu u Rwanda rwahisemo ibintu 3 ari byo kubana, kwigirira icyizere no kureba kure.

Yanasobanuye kandi ko ubuyobozi bwaranzwe no gushyira imbere ibihuza abaturage nta n’umwe uhejwe ariko bikaba byarasabye gukorera mu mucyo buri muyobozi abazwa ibyo ashinzwe.

Madame Jeannette Kagame yashimye abagaragarije u Rwanda urukundo no kuruba hafi, ku buryo rwanabera abandi urugero mu gukemura ibibazo nk’ibyo rwanyuzemo, rukagira uruhare mu gusana isi igenda yangirika. Yavuze ko u Rwanda hari ibikomeye byinshi byashatse kurukoma mu nkokora, ariko rukomeza guharanira ahazaza harwo heza.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa