skol
fortebet

Ruhango: Umumotari yasabye ikintu gikomeye Perezida Kagame

Yanditswe: Thursday 25, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Hirya no hino cyane mu mugi wa Kigali, hagiye humvikana abamotari binubira ibyo basabwa na leta kwishyura, bakavuga ko birenze kure ubushobozi bwabo.

Sponsored Ad

Hirya no hino cyane mu mugi wa Kigali, hagiye humvikana abamotari binubira ibyo basabwa na leta kwishyura, bakavuga ko birenze kure ubushobozi bwabo.

Aba bavuga ko isoko bariho ridahura n’ibyo basabwa kwishyura, bityo ko Leta ikwiye kubumva nabo bakabasha kwitungira imiryango nk’abandi Banyarwanda.

Amariya y’abamotari ashobora guhanagurwa vuba, niba uruhare Perezida wa repuburika y’Urwanda Paulo Kagame yemeye rwihutishijwe.

Ni nyuma y’uko umwe mu bamotari yahisemo kwibwirira umukuru w’Igihugu agahinda bamaranye iminsi,kagiye gakururira bamwe muri bagenzi be gukora igisa n’imyigaragambyo.

Uwatanze ikibazo yitwa Bizimana Pierre ukorera ikimotari mu karere ka ruhango, ari naho Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi,kuri uyu wa Kane.

Yagize ati “ Nyakubahwa Perezida, abamotari twishyura assurance ingana na 165,000 frw ,yiyongeraho indi misoro myinshi.

Yakomeje avuga ko bituma batabasha kugira icyo basigarana mu Mufuka ku buryo batakibasha no gutunga imiryango yabo”

N’ikibazo cyururukije imitima ya benshi cyane abakora umwuga wo gutwara moto bari bamaze igihe binubira ikiguzi gihanitse bakwa nk’umusoro.

Bizimana Pierre yasabye Perezida Kagame Stade mu Karere ka Ruhango, maze Umukuru w’Igihugu amusubiza ko hazashakwa uburyo haboneka stade zajya zikoreshwa n’uturere twegeranye.

Ku kibazo cy’abamotari, Bizimana yavuze ko hari ikibazo cy’ubwishingizi buhenze, ibyangombwa bindi ndetse n’imisoro ku buryo abantu badashobora gukora ngo babone inyungu.

Perezida Kagame yamusubije ati “Ndabyumva.”

Umukuru w’Igihugu yasabye Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Erneste Nsabimana, avuga ko hari inzego ziri kugikoraho ndetse ko mu mezi abiri kizaba cyakemutse.

Perezida Kagame ati “Nanjye ndagishyiramo imbaraga ku buryo kizaba cyakemutse.”

Abamotari bavuze ko igiciro cy’ubwishingizi bwa moto cyikubye gatatu, ku buryo hari bamwe bahagaritse kubwaka.

Mu myaka hafi itanu ishize, ubwishingizi bwavuye ku mafaranga ibihumbi 45 Frw bugera 153.200 Frw kuri moto itarengeje imyaka itanu. Irengeje iyo myaka, ubwishingizi bwayo bwageze mu bihumbi 200 Frw.

Guhera ku itariki 7 Mutarama 2022, mu Mujyi wa Kigali ikoreshwa rya mubazi ni itegeko. Ni nyuma y’uko zageragejwe inshuro nyinshi ariko ntibitange umusaruro.

Kimwe mu byo abamotari batishimira ni uko bakatwa amafaranga menshi ku rugendo, bakibaza impamvu iri koranabuhanga rigiye gukiza abandi bo bari mu gihombo.

Perezida Kagame yijeje abaturage bo mu Karere ka Ruhango, ko ibikorwa bemerewe na Guverinoma bitaragendwaho, bitigeze byibagirana, ko ahagaragaye intege nke mu myaka ishize, hari gahunda yo kongera ingufu ku buryo bigerwaho iterambere rikihuta.

Yabigarutseho ubwo yasuraga Akarere ka Ruhango, ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba aho azasura utundi turere turimo Nyamagabe, Nyamasheke na Karongi.

Perezida Kagame yaherukaga mu Karere ka Ruhango ku wa 14 Nyakanga 2017 ubwo yiyamamarizaga manda ye ya gatatu imaze imyaka itanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa