skol
fortebet

Mukuralinda uvugira u Rwanda yabajije ikibazo gikomeye RDC yanze ibiganiro by’umuhuza yasabye

Yanditswe: Monday 23, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda,Alain Mukuralinda, yabajije RDC ukuntu ivuga ko ishaka amahoro n’u Rwanda kandi yanze kwitabira ibiganiro n’umuhuza.
Perezida wa DR.Congo, Felix Tshisekedi yanze kwitabira ibiganiro byari kumuhuza na Perezida Paul Kagame muri Qatar nyamara ari inzira nziza yari kumufasha gukemura ikibazo cy’umutekano kiri ku butaka bwe.
Abinyujije kuri Twitter,Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda,Alain Mukuralinda, yavuze ko iki gihugu kidashaka amahoro kuko (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda,Alain Mukuralinda, yabajije RDC ukuntu ivuga ko ishaka amahoro n’u Rwanda kandi yanze kwitabira ibiganiro n’umuhuza.

Perezida wa DR.Congo, Felix Tshisekedi yanze kwitabira ibiganiro byari kumuhuza na Perezida Paul Kagame muri Qatar nyamara ari inzira nziza yari kumufasha gukemura ikibazo cy’umutekano kiri ku butaka bwe.

Abinyujije kuri Twitter,Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda,Alain Mukuralinda, yavuze ko iki gihugu kidashaka amahoro kuko kiri kwanga ibiganiro n’umuhuza kandi cyarabisabye.

Ati "Muturanyi w’iteka,nyuma yo gushinja u Rwanda ko rutera inkunga uwo muhanganye mu ntambara,umuhuza yagutumiye ngo muhure.Wabyanze.

Wari wasabye umuhuza. Watumiwe mu nama n’u Rwanda. Wabyanze. Hanyuma, niba wanze ibiganiro no guhura nabo, ninde murakemurana ikibazo?.

Ese urashaka igisubizo kirambye kuri kiriya kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ?."

Igihugu cya RDC nicyo cyari cyasabye Qatar ko yabahuza n’u Rwanda ariko byarangiye Perezida wacyo Tshisekedi yanze kwitabira ibiganiro byari byateguwe uyu munsi.

RFI yavuze ko Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yanze kujya muri Qatar nyamara ku ruhande rw’u Rwanda bari biteguye ndetse intumwa zarwo zari zamaze kugera muri Qatar.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa