skol
fortebet

Musanze:Abaturage barashinja ubuyobozi kubambura agaciro kabo

Yanditswe: Monday 28, Nov 2016

Sponsored Ad

Abaturage bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Musanze baratunga agatoki ubuyobozi kubadindiza mu iterambere kubera guhora babwirwa “uzagaruke ejo”.Bagaragaza kandi ko kwamburwa agaciro k’umuturage muri gahunda zimureba bisa nk’ibyabaye ‘ingeso’ mu bayobozi babo, ni ikibazo kivugwa kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku karere.
Ayinkamiye Alphonsine, umubyeyi utuye mu Murenge wa Kimonyi agira ati “Twarumiwe tubura n’uwo dutura akababaro kacu, ni ikibazo kandi kimaze igihe; ujya kureba umuyobozi ngo (...)

Sponsored Ad

Abaturage bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Musanze baratunga agatoki ubuyobozi kubadindiza mu iterambere kubera guhora babwirwa “uzagaruke ejo”.Bagaragaza kandi ko kwamburwa agaciro k’umuturage muri gahunda zimureba bisa nk’ibyabaye ‘ingeso’ mu bayobozi babo, ni ikibazo kivugwa kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku karere.

Ayinkamiye Alphonsine, umubyeyi utuye mu Murenge wa Kimonyi agira ati “Twarumiwe tubura n’uwo dutura akababaro kacu, ni ikibazo kandi kimaze igihe; ujya kureba umuyobozi ngo umugezeho ikibazo runaka ufite ugasanga akwakirije ngo ‘Genda, genda ejo uzagaruke’ waza ejo nabwo bikagenda gutyo (…) ibyo ubwo abikubwira wiriwe wicaye imbere y’ibiro bye, wahiriwe arimo akureba akabikubwira ugeze imbere ye, yahenga bwije akaba ari bwo akubwira ngo ‘taha ni ahejo!’”

Hategekimana Cyprien wo mu Murenge wa Nyange we agira ati “Twaheze mu rungabangabo; bahora badusiragiza ngo ‘ejo ejo bundi, ejo ejo bundi!’, akabikubwira ubona yiyicariye ari no kuvugira kuri telefoni! Ni ikibazo tubona mu nzego zose, ku kagari barabikubwira, wajya ku murenge bakabivuga no ku Karere bakakubwira ibyo.”

Bitera bamwe kujya kwirebera Umukuru w’Igihugu

Nyirabaheza ni umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 75, atuye mu Kagari ka Sahara, Umurenge wa Busogo, nyuma yo kwibasirwa n’ibiza tariki ya 18 Mata 2016 ubundi inzu ye igasakambuka, agaragaza ko yemerewe isakaro ariko agiye kurifata ku murenge bararimwima, atanze ikibazo mu ‘nzego zose nticyumvwa’ kugeza ubwo yigereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu abayobozi mu Karere ka Musanze babona kumuha ayo mabati.

Mukecuru Nyirabaheza yabwiye umunyamakuru ati “Urabizi ko nyuma yo gusenyerwa n’ibiza umubyeyi wacu Kagame yaduhaye amabati minisitiri[w’Ibiza no Gucyura Impunzi] akaza akavuga ko tugomba kuyahabwa, jye nagiye ku murenge barayanyima, njya kubivuga ku karere baranyihorera (…) nagiye kubwira icyo kibazo nyakubahwa Perezida nuko baterefoni abayobozi b’inaha mpageze barayampa, urumva ko bari baranyirengagije, ubwo se iyo ntajya kwivugira nari kuba uwande?

Hategekimana Wencisilas, ni umwe mu baturage 98 bavuga ko bamaze imyaka 6 batakambira Akarere ka Musanze ngo kabahe ingurane y’imitungo yabo yangijwe n’imirimo yo kubaka urugomero rwa Mukungwa II, we atanga igitekerezo cye muri aya magambo…

Uretse no kuba mfite iki kibazo, n’ubusanzwe biragoye kubona abo bayobozi bakemuye ikibazo cy’umuturage, nta kintu bakora rwose, baragusiragiza ngo ‘turi kubyigaho, genda uzagaruke’ Twabuze n’ukuntu twagera ku mubyeyi wacu Kagame; ni we wagombaga kuza kuturenganura kuko ni we twumva akemura ibibazo by’abaturage atabasiragije.”

Abaturage b’Akarere ka Musanze ni bamwe mu baherutse kuvuga ko bifuza kweguza abayobozi babo babakorera nabi ariko bakazitirwa n’uko batarasobanukirwa neza inzira babinyuzamo.

CRC ishimangira ibivugwa n’Abanyamusanze

Ubushakashatsi ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu Nzego z’ibanze(CRC) buherutse kumurikwa n’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere (RGB), bugaragaza Musanze nk’Akarere ka mbere mu Ntara y’Amajyaruguru gafite umubare munini w’abaturage batanezezwa na serivisi bahabwa n’ubuyobozi mu nzego z’ibanze, abaturage ‘bagaya’ serivisi bahabwa muri Musanze ni 23.6%.

Mu ntara yose y’Amajyaruguru abaturage b’Akarere ka Musanze ni bo bagaya ku bwinshi serivisi bahabwa n’ubuyobozi mu nzego z’ibanze

Bifitanye isano n’ubusabane bukeya abaturage b’Akarere ka Musanze bavuga ko bagirana n’ubuyobozi bwabo, berura ko gahunda zifitanye isano n’imibereho myiza yabo babona zigenda zidindira kubera kudahabwa amakuru y’igenzi baba bakeneye.

Inyubako ikoreramo ibiro by’Akarere ka Musanze/Foto:Gabriel Habineza

Mbonigaba André wo mu Murenge wa Gataraga yabwiye umunyamakuru ati “Kubera kwihunza inshingano kwa bamwe mu bayobozi usanga nk’abaturage batajijutse babigenderamo; dore nk’ubu inaha haracyagaragara abantu barwaye imvunja, abarwaza bwaki (…) none se ubwo uvuga ko abo bayobozi bakoze ibyo batorewe muri iyi vision twarwaza bene izo ndwara?”

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Musanze/Ifoto:Izubarirashe

Musanze iyoboye utundi turere tw’Intara y’Amajyaruguru mu kugira umubare munini ungana na 30.4% by’abaturage bagaya serivisi bahabwa mu birebana n’imibereho yabo

Ku wa 16 Ugushyingo 2016, Aloysie Cyanzayire, Umuvunyi mukuru, yasuye Akarere ka Musanze yakira ibirego 264 by’abaturage byari bishingiye ahanini ku mitungo, 144 byahise bibonerwa umuti mu gihe 88 byahawe ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ngo bubikemure hubahirijwe igihe umuvunyi yagiye atanga kuri buri kirego.

Umuvunyi mukuru avuga ku ishusho ya Musanze yagize ati “ “Ibibazo byinshi biri aha ni ibibazo bimwe bishobora no gukemukira mu miryango, ni ibibazo bishobora gukemurwa n’inzego z’ibanze ntibagombe[abaturage] kujya mu nkiko cyangwa mu zindi nzego.”

Cyanzayire yavuze kandi ko “Ibibazo biri aha ngaha ntabwo ari ibibazo biremereye bitagakwiye kuba bikemurwa n’inzego ziri hafi y’abaturage.”

Habyarimana Jean Damascene, umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Musanze yemera ko hari abayobozi bashobora kuba bakorera nabi abaturage gusa ngo bene abo ntibashyigikiwe.

Agira ati “…bishoboka ko hari abayobozi bashobora kugira umwete muke cyangwa bashobora gukora nabi ntibasubize ibibazo by’abaturage, abo ngabo bashobora kugaragara aho baba bari hose twebwe nk’ubuyobozi bw’akarere ntabwo tubishigikiye.”

Mu kugaragaza uko uturere twesheje imihigo mu mwaka w’ingengo y’imari urangiye wa 2015/16, Akarere ka Musanze kabaye akanyuma mu gihugu n’amanota 70.37%, icyo gihe Minisitiri w’Intebe yanenze uko ako karere kayobowe aho yavuze ko “Abakozi bako bigenga. ”.

Source:Izubarirashe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa