skol
fortebet

Musanze: Hateraniye inama yitezweho kuzamura umutekano ,amahoro n’ubutabera muri Afurika

Yanditswe: Friday 16, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuva kuwa Kane tariki 15 Kamena 2023, mu Ishuri Rikuru rya Polisi riri i Musanze hateraniye inama y’iminsi ibiri yiga ku Mahoro, Umutekano n’Ubutabera.

Sponsored Ad

Ni inama igamije kurebera hamwe icyakorwa mu gutanga ubutabera bukwiye mu rwego rwo kugira amahoro n’umutekano birambye muri Afurika.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yatangaje ko ubutabera, amahoro n’umutekano ari ibintu bitatu bitagomba gusigana kugira ngo Umugabane wa Afurika utekane.

Abahabwa ibi biganiro ku mahoro, umutekano n’ubutabera ni abapolisi bakuru n’abakora mu nzego z’umutekano n’iz’ubutabera bagera kuri 35 bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Baritegura kurangiza amasomo amara umwaka mu ishuri rikuru rya Polisi riri mu Karere ka Musanze.

Mu biganiro byatanzwe n’impuguke zitandukanye zo mu Rwanda no mu muhanga, harimo n’icyagarutse ku butabera muri Afurika mu mboni z’ahashize kugeza uyu munsi.

Dr. Busingye Kabumba umwarimu w’amategeko muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, yavuze ko byinshi mu bihugu byo muri Afurika bifite ibibazo bishingiye ku kuba mu nzego z’ubutabera zabyo, bikoresha amategeko adahuye n’umwihariko ndetse n’umuco wabyo.

Aha niho Havugiyaremye Aimable Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, yahereye agaragaza ko gukoresha uburyo bushingiye ku mwihariko w’Abanyarwanda nk’inkiko Gacaca, byatanze umusaruro mu rwego rw’ubutabera by’umwihariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abarimo guhabwa ibi biganiro Bavuga ko bibafasha guhuza ibyo bize mu ishuri n’ubuzima busanzwe.

Ibi biganiro ku mahoro, umutekano n’ubutabera, biba buri mwaka hasozwa amasomo yo ku rwego rwo hejuru ajyanye na polisi, n’ubumenyi bw’imiyoborere.

Byitabiriwe n’abapolisi bakuru, baturutse mu bihugu 10 bya Afurika birimo Kenya, Malawi, Namibia, Somalia, Sudani y’Epfo, Tanzania, Zambia n’u Rwanda.

Abarangije aya masomo bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’amahoro no gukumira no gukemura amakimbirane (Master’s degree in Peace Studies and Conflict Transformation)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa