skol
fortebet

Musanze:Visi-Meya wari mubi mbere bimika umutware w’Abakono yeguye

Yanditswe: Monday 24, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe, yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi mike yitabiriye umuhango wo kwimika umutware w’abo mu bwoko bw’Abakono.

Sponsored Ad

Ku wa 09 Nyakanga 2023 ni bwo mu Kinigi ho mu karere ka Musanze habereye umuhango wo kwimika Kazoza Justin wari wimitswe nk’umutware w’Abakono.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zaba iza Leta n’iza gisirikare, barimo na Visi-Meya wa Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Ku Cyumweru tariki ya 23 Nyakanga inama nyunguranabitekerezo y’umuryango FPR Inkotanyi yabereye i Rusororo mu karere ka Gasabo, yasize Kazoza wari wimitswe nk’umutware w’Abakono yeguye.

Muri iyi nama kandi abayobozi batandukanye barimo na Visi-Meya wa Musanze basabye imbabazi umuryango, by’umwihariko Perezida Paul Kagame uwubereye Chairman.

Visi-Meya Rucyahana wagejeje ubwegure bwe ku nama njyanama y’akarere ka Musanze kuri uyu wa Mbere, yavuze ko kuba yaragaragaye muri uriya muhango wo kwimika Umutware w’Abakono "ndabyicuza kandi mbifata nk’ikosa rikomeye kuko bisubiza inyuma intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bamaze gutera."

Ku Cyumweru ubwo uyu wari umuyobozi yitabiraga inama nyunguranabitekerezo ya FPR Inkotanyi, yavuze ko na we ko nk’umuyobozi hari ingaruka ubwitabire bwe bushobora kugira.

Ati: "Icya mbere ni ikimenyetso cy’umurengwe n’abantu kwibagirwa vuba. Nk’umuyobozi, kiriya gikorwa ntabwo cyadutunguye, twari tubizi ko kizaba, ariko ntabwo habayemo kugisha inama, gukurikirana, gushishoza, ntabwo habayeho kureba icyakurikira kuba abantu 600 - 700 bahuriye hamwe, bishyize hamwe nk’abakono, bibagiwe abandi kugira ngo icyo kintu gihabwe urubuga.”

Rucyahana yakomeje avuga ko ikintu kibi bacyambitse umwambaro mwiza, ku buryo nk’abayobozi bacyitabiriye hari umwambaro mwiza bacyambitse.

Ati: "Ubu mu kwezi gutaha, hari abandi bari kuzahura, bishyize hamwe , nagize amahirwe y’uko bimaze kumenyekana, Umukuru w’Igihugu yafashe akanya ko gutumiza abantu bake, yaratwigishije, araduhanura, atwereka amakosa turimo.”

Usibye Visi-Meya wa Musanze wari witabiriye uriya muhango, mu bandi bari bawurimo harimo Visi-Perezida wa Sena y’u Rwanda, Nyirasafari Esperance, Gatabazi Jean Mirie Vianey wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’abasirikare batatu bo mu ngabo z’u Rwanda bo ku rwego rwa ba Colonel.

Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe, yatangaje ko kuri ubu bariya basirikare bafunzwe nyuma yo kurangwaho imico mibi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa