Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda Louise Mushikiwabo urimo kwiyamamaza ku mwanya w’ Umunyamabanga w’ Umuryango w’ ibihugu bikoresha ururimi rw’ Igifaransa uyu munsi yakiriwe na Perezida wa Burkinafaso Roch Marc Christian Kaboré baganira kuri Kandidatire ye.
Ni ibiganiro bibaye mu gihe Louise Mushikiwabo arimo kuzenguruka Isi ageza imigabo n’ imigambi ye nk’ Umukandida ku mwanya w’ Umunyamabanga OIF.
Aya matora azakorwa n’ inteko itora igizwe n’ abantu 84 tariki 11 na 12 Ukwakira 2018 mu gihugu cya Armenia. Uretse Mushikiwabo undi wiyamamariza uyu mwanya ni umunyakanadakazi Michaelle Jean ushaka manda ya kabiri muri ibi biro.
Mushikiwabo avuga ko natorerwa uyu mwanya azaharanira guca ubushomeri mu basore n’ inkumi wo mu bihugu bikoresha Igifaransa.
Mu mpera za Kamena uyu mwaka Umuryango w’ Afurika yunze Ubumwe watangaje ko ushigikiye kanditatire ya Louise Mushikiwabo umaze imyaka 10 muri guverinoma y’ u Rwanda. Louise Mushikiwabo yabanje kuba Minisitiri w’ Itangazamakuru iyi Minisiteri imaze gukurwaho mu Rwanda agirwa Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga umwanya akirimo kugeza ubu.
Umuryango uharanira ubwisanzure bw’ Itangazamakuru Reporters Wibout Borders wibaza niba Louise Mushikiwabo natorerwa kuyobora Organisation internationale de la francophonie (OIF) azashyira imbaraga mu guharanira ubwisanzure bw’ itangazamakuru. Ibi babihuza no kuba u Rwanda ruri ku mwanya 156 mu bihugu byubahiriza ubwisanzure bw’ itangazamakuru.
Uyu mwanya u Rwanda rushyirwaho mu bijyanye no kubahiriza ubwisanzure bw’ itangazamakuru ntabwo u Rwanda ruwemera rubishingiye ku kuba ubu nta munyamakuru ufunzwe azira uyu mwuga.
Ibitekerezo
None se azazenguruka isi yose buriya amafaranga ayakura he ra egokoooo