skol
fortebet

NEC yatangaje itariki izasimburizaho Abayobozi b’uturere birukanwe

Yanditswe: Monday 24, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) yatangaje itariki y’amatora y’abazasimbura Abajyanama, Abayobozi b’Ubuturere n’Ababungirije birukanwe mu turere twa Rutsiro, Rubavu na Rwamagana.

Sponsored Ad

Iyi Komisiyo yatangaje ko ku wa 11 Kanama 2023 aribwo amatora yo kuzuza iyo myanya azaba nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza.

Munyaneza yabwiye The New Times ko inzira yo gutora abayobozi b’uturere n’abayobozi bungirije izabanzirizwa no gutora Abajyanama b’Uturere.

Ni amatora azasiga Akarere ka Rubavu kabonye Umuyobozi mushya nyuma y’uko ku wa 5 Gicurasi 2023, Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yakuye ku mirimo Kambogo Ildephonse, azira kutuzuza inshingano ze ahanini zijyanye no kurengera abaturage.

Komisiyo y’Igihugu y’amatora igaragaza ko abagera kuri 17 aribo batanze kandidatire mu matora azaba muri Kariya Karere hazatorwa Abajyanama bashya n’umuyobozi w’ako.

Ku wa 11 Kanama kandi Akarere ka Rutsiro kazarara kabonye ubuyobozi bushya nyuma y’uko tariki 28 Kamena 2023 Njyanama y’ako Karere isheshwe.

Hazatorwa kandi Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu uzasimbura Nyirabihogo Jean D’Arc wirukanwe mu mirimo na Nyanama y’Akarere ka Rwamagana.

Nyirabihogo Jeanne D’Arc yari amaze iminsi akurikiranywe mu nkiko ku byaha byakozwe mu iyubakwa ry’Umudugudu uzwi nk’Urukumbuzi Real Estate, uherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, wubatswe n’umushoramari uzwi ku zina rya Dubai akawusondeka inyubako zigasenyuka zitamaze igihe.

Biteganyijwe ko guhera ku wa 26 Nyakanga kugeza ku wa 10 Kanama abiyamamaza bazagaragaza imigabo n’imigambi ya bo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa