skol
fortebet

Ngirente wagizwe Minisitiri w’ intebe yashimiye Perezida Kagame

Yanditswe: Wednesday 30, Aug 2017

Sponsored Ad

Ngirente Edouard wagizwe Minisitiri w’ intebe mushya w’ u Rwanda asimbuye Anastase Murekezi wari umaze imyaka itatu kuri uyu mwanya yashimiye Perezida Kagame wamuhaye amahirwe.
Ku isaha ya Saa sita kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017, nibwo Perezidansi y’ u Rwanda yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika ashingiye ku bubasha ahabwa n’ itegeko nshinga yashyizeho Ngirente Edouard kuba Minisitiri w’ intebe w’ u Rwanda.
Ngirente abinyujije ku rubuga rwe rwa twiter (...)

Sponsored Ad

Ngirente Edouard wagizwe Minisitiri w’ intebe mushya w’ u Rwanda asimbuye Anastase Murekezi wari umaze imyaka itatu kuri uyu mwanya yashimiye Perezida Kagame wamuhaye amahirwe.

Ku isaha ya Saa sita kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017, nibwo Perezidansi y’ u Rwanda yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika ashingiye ku bubasha ahabwa n’ itegeko nshinga yashyizeho Ngirente Edouard kuba Minisitiri w’ intebe w’ u Rwanda.

Ngirente abinyujije ku rubuga rwe rwa twiter yashimiye perezida Kagame wamuhaye amahirwe yo kuyobora guverinoma.
Yagize ati “Urakoze Nyakubahwa Paul Kagame kuba umpaye aya mahirwe!

Anastase Murekezi yari ayoboye guverinoma y’ u Rwanda kuva tariki 24 Nyakanga 2014. Yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Pierre Damien Habumurenyi nawe wawugiyeho asimbuye Bernard Makuza wawumazeho imyaka 10.

Biteganyijwe ko Minisitiri w’ Intebe Ngirente Edouard azafatanya na Perezida Kagame gutoranya abaminisitiri bazakorana muri iyi manda y’ imyaka irindwi Perezida Kagame aheruka kurahirira.

Ngirente Edouard kugirwa Minisitiri w’ intebe byatunguranye kuko atari azwi cyane muri politiki y’ u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa