skol
fortebet

Nicolas Sarkozy wahoze ayobora u Bufaransa yongeye gusura Rwanda

Yanditswe: Monday 15, Jan 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri kuri uyu wa Mbere yakiriye muri Village Urugwiro, Nicolas Sarkozy, wahoze ari Perezida w’u Bufaransa kuva ku wa 16 Gicurasi 2007 kugera ku wa 15 Gicurasi 2012 waherukaga mu Rwanda muri 2010.
Sarkozy yaherukaga mu Rwanda mu 2010 ubwo yari akiri Perezida w’u Bufaransa, akaba ari nawe muyobozi mukuru w’u Bufaransa wari uje mu Rwanda kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarangira.
Sarkozy ni nawe muyobozi wa mbere w’u Bufaransa weruye akemeza ko u (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri kuri uyu wa Mbere yakiriye muri Village Urugwiro, Nicolas Sarkozy, wahoze ari Perezida w’u Bufaransa kuva ku wa 16 Gicurasi 2007 kugera ku wa 15 Gicurasi 2012 waherukaga mu Rwanda muri 2010.

Sarkozy yaherukaga mu Rwanda mu 2010 ubwo yari akiri Perezida w’u Bufaransa, akaba ari nawe muyobozi mukuru w’u Bufaransa wari uje mu Rwanda kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarangira.

Sarkozy ni nawe muyobozi wa mbere w’u Bufaransa weruye akemeza ko u Bufaransa bwagize uruhare muri Jenoside n’ubwo we yavuze ko hari "amakosa u Bufaransa bwakoze.".

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Sarkozy kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mutarama 2017 byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo. Sarkozy yabwiye Perezida Kagame ko yishimiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’igihe kinini. Kugeza ubu, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ntibiratangaza icyari kigambiriwe muri uru rugendo rw’uyu munyapolitiki.

Perezida Kagame yaherukaga guhurira na Sarkozy mu nama ya UNESCO yabereye i Paris mu Bufaransa muri Gashyantare 2015 yigaga ku ikoranabuhanga rigezweho.

Mu 2006, u Rwanda rwirukanye Ambasaderi w’u Bufaransa, Dominique Decherf, nyuma y’impapuro zo gufata abayobozi bakuru b’u Rwanda zari zasohowe n’umucamanza w’Umufaransa, Jean Louis Bruguière.

Amaze gusimbura Perezida Jacques Chirac ku buyobozi bw’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy yakoze ibishoboka mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi, usubira ku murongo mu Ugushyingo 2009, maze nyuma y’amezi make mu Rwanda hoherezwa Ambasaderi Laurent Contini.

Uyu na we yahamagajwe n’u Bufaransa mu mpera za 2011, u Rwanda na rwo rwanga kwakira Hélène Le Gal wari woherejwe ngo amusimbure. Nyuma y’amezi atandatu ni bwo u Bufaransa bwohereje Michel Flesch kubuhagararira mu Rwanda, we aza kwemerwa. Kuva yagenda mu 2015, u Rwanda ntiruremeza uwasabiwe kumusimbura.

Nicolas Sarkozy wari Perezida w’u Bufaransa mu kiganiro n’Abanyamakuru muri Village Urugwiro tariki ya 25 Gashyantare 2010, yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho yagize ati “Turazirikana uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yabaye mu Rwanda.”

Sarkozy yakomeje agira ati “Turemera amakosa yakozwe n’Abanyapolitiki b’u Bufaransa, hari amakosa yakozwe muri Opération Turquoise, hari uruhare rw’umuryango mpuzamahanga, Ababiligi na Loni”.

Icyo gihe yavuze ko intambwe itewe ishimishije ku bihugu byombi kuko igamije ubwiyunge ku baturage b’ibihugu byombi.

Nyuma y’amezi atatu Perezida Nicolas Sarkozy avuye i Kigali, Perezida Kagame nawe yasuye u Bufaransa ubwo yitabiraga inama y’Abakuru b’ibihugu bikoresha Igifaransa yabereye i Nice.

Tariki ya 31 Gicurasi 2010, Perezida Kagame yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rukeneye abafatanyabikorwa, ariko rudakeneye abarutegeka.

U Rwanda ruhora rukangurira u Bufaransa kujyana mu nkiko abayobozi bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside, ariko iki cyifuzo ntikigeze cyubahirizwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa