skol
fortebet

Niyonkuru wari umuyobozi wungirije wa RDB yakuwe ku mirimo ye

Yanditswe: Thursday 06, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwari umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB),Niyonkuru Zephanie yakuwe ku mirimo ye nkuko Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryabitangaje.
Iri tangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavanye ku mirimo Bwana Zephanie Niyonkuru wari Umuyobozi Mukuru wungirije wa w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda "kubera amakosa y’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza".
Niyonkuru yashyizwe kuri uyu mwanya mu Ukwakira 2019 asimbuye Emmanuel (...)

Sponsored Ad

Uwari umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB),Niyonkuru Zephanie yakuwe ku mirimo ye nkuko Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryabitangaje.

Iri tangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavanye ku mirimo Bwana Zephanie Niyonkuru wari Umuyobozi Mukuru wungirije wa w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda "kubera amakosa y’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza".

Niyonkuru yashyizwe kuri uyu mwanya mu Ukwakira 2019 asimbuye Emmanuel Hategeka wagizwe ambasaderi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Niyonkuru yanamenyekanya nk’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ikigo gishinzwe ibibuga by’indege, Rwanda Airports Company guhera muri Werurwe 2020,anayobora inama y’ubutegetsi ya Rwanda Cooperation Initiative Ltd guhera muri Gashyantare 2020.

Niyonkuru w’imyaka 37 afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cy’ubumenyi mu by’ubukungu, yakuye muri School of Oriental and African Studies muri Kaminuza ya London, n’andi masomo yize muri Suede no mu Bushinwa.

Icyiciro cya mbere cya kaminuza yacyize mu yahoze ari KIE.

Yanabaye umusifuzi mu myaka 13 guhera mu 2006, mu mupira w’amaguru.

Yabaye umukinnyi wa Volleyball ahereza bagenzi be imipira abazwi nka ‘passeur’ , mu mashuri yisumbuye akinira Ishuri ryisumbuye rya Gihundwe, nyuma akinira KIE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa