skol
fortebet

Nkosazana wayoboye Komisiyo ya AU ari mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 29, Aug 2018

Sponsored Ad

Dr Nkosazana Dlamini Zuma wahoze Umuyobozi wa Komisiyo y’ Umuryango w’ Afurika yunze ubumwe ubu akana ari Minisitiri w’ igenamigambi no gukirikirana ibikorwa muri w’Afurika y’Epfo niwe uyoboye itsinda ry’ Abanyafurikayepfo bari mu rugendo rushuri mu Rwanda.

Sponsored Ad

Aba banyafurika y’ Epfo basuye Urwego rw’ Igihugu rw’ Imiyoborere kuri uyu wa 29 Kanama 2018 ngo bigiraneho.

Dr Dlamini Zuma wasuye RGB uyu munsi yavuze nubwo ibitekerezo bizima atari umwihariko w’umuntu umwe cyangwa igihugu kimwe ariko ibihugu bya Africa bikwiye kwigiranaho.

Umuyobozi wa RGB Prof. Shyaka Anastase yavuze ko abo banyAfurika y’Epfo bataje kwigira ku Rwanda ahubwo ngo ni uguhana hana amakuru kugirango ibihugu byombi ibyiza gifite ikindi kibashe kubyigiraho.

Avuga RGB yasangije aba banyafurika y’Epfo ibijyanye nuko serivise zigezwa ku baturage ndetse nuko inzego zitandukanye zuzuza inshingano zazo zigamije guteza imbere abaturage.

Ngo abanyAfurika y’Epfo nabo basangije abanyarwanda ibijyanye nuko bashyira mu bikorwa igenamigambi ryabo ndetse nuko bateganya kurinoza.

Prof. Shyaka ati: “ Bifasha ikintu gikomeye cyane kuko iyo ushyikiranye n’ibindi bihugu. No mu Kinyarwanda baca umugani ngo umutwe umwe wifasha gusara. Ni byiza ko iyo miyoborere yacu twabaka tugerageza no kureba n’amasomo twakura ku bandi nk’uko nabo bashobora gushaka amasomo bakura iwacu.”

Minisitiri Dr. Dlamini Zuma avuga ko kwigiranaho nk’ibihugu by’Afurika ariyo nzira nziza yabifasha mu kugera kw’iterambere.

Ati: “Dutekereza ko ibitekerezo atari ikintu umuntu agira nk’umwihariko, umuntu wese agira ibitekerezo, mufite ibitekerezo dufite ibitekerezo. Icya kabiri dutekereza ahantu heza ho kwigira ni ukwigira ku muturanyi wawe. Igihugu cy’Afurika ahantu heza ho kwigira ni ukigira ku kindi gihugu cy’Afurika cyaba gifite ikintu gikora neza ikindi kikakigiraho.”

Uvuga ko muri uru rugendo rwo kwigiranaho ngo nta gihugu kiba gikwiye kwitwaza ko ari igihugu kinini, ari igihugu cyateye imbere n’ibindi…ngo kuko buri gihugu kiba gifite umwihariko wacyo kandi kandi ushobora gufasha n’ibindi bihugu.

Dr. Zuma yavuze ko nk’umuntu usanzwe uzi u Rwanda ngo ibintu bikomeye byiza u Rwanda rwashyizemo imbaraga n’ibindi bihugu by’Afurika bikwiye gushyiramo imbaraga ni; uguteza imbere ikoranabuhana hubakwa ibikorwa remezo , ndetse no guteza imbere uburinganire bw’abagabo n’abagore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa