skol
fortebet

Nsengimana wari Minisitiri w’ ikoranabuhanga yagizwe Umunyamabanga wa Smart Africa

Yanditswe: Sunday 21, Jan 2018

Sponsored Ad

Jean Philbert Nsengimana wahoze ari Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, yagizwe Umujyanama wihariye muri Smart Africa
Smart Africa yashyizweho muri 2016, Umuyobozi mukuru wayo ni Dr. Hamadoun Touré, ifite icyicaro i Kigali .
Smart Africa ihuriyemo ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika n’indi miryango iharanira iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu.
Ku rukuta rwe rwa Twitter, Nsengimana yanditseho ko ari (...)

Sponsored Ad

Jean Philbert Nsengimana wahoze ari Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, yagizwe Umujyanama wihariye muri Smart Africa

Smart Africa yashyizweho muri 2016, Umuyobozi mukuru wayo ni Dr. Hamadoun Touré, ifite icyicaro i Kigali .

Smart Africa ihuriyemo ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika n’indi miryango iharanira iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu.

Ku rukuta rwe rwa Twitter, Nsengimana yanditseho ko ari ‘Umujyanama wihariye muri Smart Africa’. Perezida Kagame niwe ukuriye inama y’ubutegetsi ya Smart Africa aho yemeje ko imyaka icumi iri imbere uhereye mu 2016 igomba kuba igihe cy’iterambere ry’umugabane wa Afurika binyuze mu ikoranabuhanga.

Mu byo Smart Africa igamije harimo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi, kwegereza abaturage ikoranabuhanga by’umwihariko internet y’umurongo mugari, gukorera mu mucyo binyuze mu ikoranabuhanga hagamijwe iterambere rirambye.

Ubunyamabanga bwayo nibwo bukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’intego zashyizweho n’inama ya Transform Africa, harimo nko gukusanya miliyari zigera kuri 300 z’amadolari ya Amerika azashorwa mu ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika bitarenze mu 2020.

Dr Touré, uwo Nsengimana abereye Umujyanama, yahoze ayobora Ikigo Mpuzamahanga mu Itumanaho (ITU), nyuma aza gutorerwa kuyobora ’Smart Africa’ mu nama yahuje akanama k’ubuyobozi bwa gahunda ya Smart Africa yateranye ku wa 21 Ukwakira 2015 iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Jean Philbert Nsengimana wabaye Minisitiri w’Ikoranabuhanga yinjiye mu Guverinoma mu 2011, agirwa Minisitiri w’Urubyiruko. Mu 2012 iyi Minisiteri yahujwe n’iy’Ikoranabuhanga, ahabwa kuyiyobora. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ikoranabuhanga n’itumanaho.

Impinduka zakozwe na Perezida Kagame ku wa 6 Ukuboza 2017 nizo zasize Nsengimana akuwe muri Guverinoma yari amazemo imyaka itandatu asimburwa na Rurangirwa Jean de Dieu.

Ibitekerezo

  • uyu mugabo ni umuhanga rwose ibintu bijyanye n’ ikoranabuhanga, ubwo yari Minisitiri wa ICT ikoranabuhanga ryihutaga reka turebe Rurangirwa Jean de Dieu hari icyo azamurusha

    Bravo hon. Nsengimana Jean Philbert uwo mwanya wahawe urawukesha ko wakoze neza inshingano zawe uri Minisitiri, courage komeza ukore akazi kawe neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa