skol
fortebet

‘Ntabwo nkeneye protocol’ Kagame abwira abaminisitiri badasura abaturage yajyayo bakamukurikira

Yanditswe: Sunday 08, Jul 2018

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame, akaba n’ umuyobozi w’ ishyaka FPR- Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda yongeye gushishikariza abayobozi kuva mu biro bagasura abaturage by’ umwihariko yihanangiriza abaminisitiri babona yasuye abaturage bakamuherekeza kandi ubusanzwe biberaga mu biro.

Sponsored Ad

Ibi yabivugiye mu nama ya biro politiki y’ ishyaka FPR Inkotanyi yateranye kuri uyu wa 8 Nyakanga 2018, ikamerezwamo abakandida 70 bazahagararira iri shyaka mu matora y’ abadepite ateganyijwe muri Nzeli uyu mwaka.

Perezida Kagame yasabye abazahagararira ishyaka FPR - Inkotanyi kutazirebaho ubwabo ubwo bazaba bageze mu nteko ahubwo bagaharanira ibifitiye inyungu Abanyarwanda.

Yagize ati “ Hari abagera mu Nteko ukabonako bireba ku giti cyabo. Ntawe ukwiriye kuba ’we’ ubwe aho twese dukwiriye kuba ’twe’. Ni twebwe, twese Abanyarwanda tubatumye kuduhagararira.”

Perezida Kagame kandi yasabye abadepite kujya babaza abayobozi uko barangiza inshingano zabo, ntibanagarukiye aho ahubwo bakava mu biro bakegera abaturage kuko umwuka wa Air condition utaruta akayaga ko mu giturage.

Umukuru w’ igihugu yaboneyeho kwihanangiriza abaminisitiri badasura abaturage ahubwo bazabona yabasuye bakamuherekeza.

Yagize ati “Mu giturage iyo twagiyeyo, ukabona abantu babukereye ariko bagiye muri protocol kurusha uko bagiye mu giturage gukora. Njyewe reka mbabwire, ndabihanangirije, abankurikira bakaboneka uwo munsi mu mwaka cyangwa nagiyeyo, ntimukajye munkurikira. Cyangwa ngo muhinduke abaherekeza abagiyeyo gusa wowe utagerayo ubwawe […] Ndabwira mwese ariko abaminisitiri cyane cyane. Ntabwo nkeneye Protocol […] Ugasanga batatse baharuye imihanda, mwagiye muyiharura.”

Yanavuze ko iki kizagarukwaho nibanahura mu nama ya Guverinoma, kuko nabwo azabihanangiriza.

Umukuru w’Igihugu yananenze abajya gusura abaturage ugasanga barimbye mu makote na karuvati, atangarira n’ukuntu bamwe bagerayo bambaye n’inkweto ndende [high heels] mu misozi. Ati ‘Njye nakubonye nabona ko utagiye gukora’.
Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko mu gihe begereye abaturage, bakabaha ibyo igihugu cyaboneye ubushobozi, ibitarashoboka bakababwira uko biri gushakirwa igisubizo. Icyo gihe avuga ko abaturage basobanukiwe uko ikibazo runaka gihagaze, bakwihangana, bagategereza igihe kizabonera igisubizo.

FPR yemeje abakandida 70 bazayihagararira mu matora y’ abadepite

Ibitekerezo

  • Umukuru w’igihugu ati:"Hari abagera mu Nteko ukabona bireba ku giti cyabo".Iyi mpanuro umukuru w’igihugu yaduhaye,tuyisanga no mu ijambo ry’imana,bible.Imana isaba abakristu nyakuri "kutikunda".Yesu yabivuze mu ijambo rimwe muli Matayo 7:12,aho yavuze ngo:"Icyo utifuza ko kikubaho,ntukagikorere mugenzi wawe".Iyi Principle abantu bose bayubahirije,ibi byose byavaho burundu:Ubujura,kubeshya,amanyanga,ruswa,ubwicanyi,ubusambanyi,kwikubira ubutunzi bw’igihugu,intambara,ruswa,akarengane,kuronda amoko,etc...
    Ikindi kandi,ibi byose byavaho turamutse tutikunze ahubwo twese tugakundana,: Gereza,ibigo bya polisi na military barracks.Abakristu nyakuri,bagerageza gukurikiza iriya Principle Yesu yadusabye.Abantu banga kuyikurikiza,ntabwo bazaba muli paradizo iri hafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa