skol
fortebet

“Ntabwo rwose umubyeyi yakagombye kubyara ateganya ko hari undi uzamurerera” Minisitiri Nyirasafari

Yanditswe: Wednesday 07, Dec 2016

Sponsored Ad

Hirya no hino mu mihanda hakomeje kugaragara abana bata imiryango bakajya kuba mu mihanda, Minisiteri y’ uburinganire n’ iterambere ry’ imiryango ivuga ko benshi muri abana bana ari bafite ababyeyi. Ngo iki ni ikimenyetso cy’ uko ababyeyi bataye inshingano yo kurera.
Mu kiganiro iyi Minisiteri yagiranye n’ itangazamakuru kuri uyu wa 6 Ukuboza 2016, Minisitiri muri MIGEPROF Esperance Nyirasafari yavuze ko mu bana abo mu muhanda abarenga 95% bafite ababyeyi.
Yagize ati “Ndagira ngo mbabwire ko (...)

Yagize ati “Ndagira ngo mbabwire ko abana bari mu muhanda abesnhi bafite ababyeyi. Hejuru ya 95 % bafite ababyeyi, aha niho tugaruka tukavuga ngo babyeyi tubyara tuziko dufite inshingano yo kurera? Ntabwo rwose umubyeyi yakagombye kubyara ateganya ko hari undi ukomba kumurerera”.

Minisitiri Nyirasafari akomeza avuga ko umubyeyi ubyaye ateganya ko hari undi uzamurerera cyangwa ko umwana we azarererwa mu muhanda agomba kubihanirwa.
Yagize ati “Umubyeyi ubyara umwana yumva ko azarererwa mu muhanda yakagombye kubiryozwa. Akenshi uzasanga ari ababyeyi bafite amakimbirane mu ngo, ntabwo abakene bose ariko abana babo bajya mu mihanda hari abakene bafite wa muco utuma abana babo baguma mu muryango”

Ibi bikomeje kugaragara mu gihe Leta y’ u Rwanda yashyizeho gahunda y’ uko abana bose bagomba kurererwa mu miryango.

Bamwe mu bana bakuwe mu bigo birera imfubyi bagahabwa imiryango ibarera bavuga ko bibabangamira.

Nyamara nubwo bimeze gutya, Umuyobozi mukuru w’ inama nkuru y’ abana avuga ko kuva na kera abana barererwaga mu miryango baba bafite ababye cyangwa batabafite.

Yagize ati: “Mbere ko nta oruferina zabagabaho nta bana babagaho badafite ababyeyi, nta bana babagaho bavutse ku mubyeyi udashoboye? Umuryango wumvaga ko ari inshingano zawo ko umwana ubavutsemo azakurira muri uwo muryango. Bashakaga uzafasha uwo mwana kenshi nta nubwo byagomberaga kujya mu nama y’ umuryango”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu muco nyarwanda iyo umuvandimwe wawe yapfaga asize abana wibwirizaga ugafa inshingano zo kurera abo asize.

Mu Rwanda haritegurwa inama nkuru ngaruka mwaka y’ abana igiye kuba ku nshuro ya 11, muri iyi nama “Gukangurira Abanyarwanda kugaruka ku muco nyarwanda wo kurera abavuka mu miryango yabo” ni imwe mu ngingo nyamukuru zizaganirwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa