Nyagatare: Biravugwa ko ba Gitifu b’imirenge ibiri beguye ku mpamvu zabo bwite
Yanditswe: Wednesday 13, Sep 2017
Amakuru ataremezwa n’ ubuyobozi bw’ akarere ka Nyagatare aravuga ko abanyamabanga nshigwabikorwa b’imirenge ya Nyagatare beguriye . Abo ni Gakuru James wayoboraga Umurenge wa Katabagemu na Dusabemungu Didace wayoboraga Umurenge wa Mimuli muri Nyagatare .
Amakuru avuga ko aba bayobozi beguye nyuma y’amasaha make Guverineri mushya w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred avuye gusura abaturage bo mu Murenge wa Katabagemu.
Amakuru y’ubwegure bwabo yatangiye kuvugwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa (...)
Amakuru ataremezwa n’ ubuyobozi bw’ akarere ka Nyagatare aravuga ko abanyamabanga nshigwabikorwa b’imirenge ya Nyagatare beguriye . Abo ni Gakuru James wayoboraga Umurenge wa Katabagemu na Dusabemungu Didace wayoboraga Umurenge wa Mimuli muri Nyagatare .
Amakuru avuga ko aba bayobozi beguye nyuma y’amasaha make Guverineri mushya w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred avuye gusura abaturage bo mu Murenge wa Katabagemu.
Amakuru y’ubwegure bwabo yatangiye kuvugwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Nzeli 2017.
Amakuru akomeza avuga ko bombi banditse amabaruwa bamenyesha umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ko beguye ku mpamvu zabo bwite.
Umuyobozi w’ akarere ka Nyagatare Mupenzi George yatangarije Umuryango ko nta mabaruwa y’ ubwegure bw’ aba bayobozi yabonye. Yongeraho atazi aho aya makuru yaturutse.
Ibitekerezo
Mufuruke nzamwemera yadukuriyeho uyu wacu uvuga ngo abaturage bareback nkabasogongera ibigage!