skol
fortebet

Nyamagabe : Abaturage barashaka mpa nguhe mu matora y’ abadepite

Yanditswe: Friday 31, Aug 2018

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage b’ umurenge wa Tare mu karere ka Nyamagabe barasaba abakandida barimo kwiyamamaza basaba amajwi ngo bazabe abadepite kuzabakorera ubuvugizi ku bibazo birimo icy’ ibyiciro by’ ubudehe bashyizwemo bitajyanye n’ ubushobozi bwabo.

Sponsored Ad

Babibwiye itangazamakuru kuri uyu wa 30 Knama 2018 ubwo ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL ryakoreraga ibikorwa byo kwiyamamaza mu isanteri ya Gasarenda. Abaganiriye n’ Ikinyamakuru UMURYANGO bizeje abakandida ba PL ko bazabatora ariko nabo ngo bazabakorere ubuvugizi babashe kwiteza imbere.

Nyiransabimana Clarisse ni umwe mu baturage basaba abakandida barimo kubasaba amajwi ngo bage mu nteko ishinga amategeko ko igihe bazaba bagezemo bazabakorera ubuvugizi kuko ibyiciro by’ ubudehe bashyizwemo bibabuza kwiteza imbere.

Yagize ati “Baratubwira ngo mushake imishinga iciriritse hariya hari BDF izabafasha kubona inguzanyo, wagerayo ngo zana ingwate uri umukire uri mu kiciro cya 3”

Umugabo uri mu kigero cy’ imyaka 50 utifuje gutangaza amazina ye yavuze ko byaba byiza Leta iha inguzanyo ya buruse n’ abana bakomoka ku babyeyi bari mu kiciro cya 3.

Ati Urabona muri mituelle dutanga 3 000 n’ icya kabiri bagatanga 3000 ariko njye umwana wanjye atsinze akajya muri Kaminuza ntabwo njye yanguzanyo ya buruse umwana wanjye yashobora kuyibona ni cyo kibazo dufite”

Yongeyeho ati “Icyo dushaka kuri bariya bashaka kuba abadepite ni uko bazadukorera ubuvugizi dugashyirwa mu kiciro gihannye n’ ubushobozi bwacu (icya 2) cyangwa n’ abana bacu bakaba mu bahabwa buruse”

Musabyimana Jacqueline yavuze ko amafaranga akuye mu guca inshuro ariyo akodeshamo icumbi mu isanteri ya Gasarenda akaba ariyo nayo amutunga n’ abana be nyamara ngo nawe ari mu kiciro cya 3.

Ati “Kuba ndi mu kiciro cya 3 byagize ingaruka kuri uyu mwana wanjye(umwana w’ umukobwa uri mu kigero cy’ imyaka 5) haje umushinga Compassion ushaka abana ugomba kurihira baramwandika , bashyize muri mashine bahita bamusiba ngo genda wowe uri mu cya 3 urishoboye”

Aba baturage barasaba ko bakoroherezwa ku misoro n’ amahoro bakwa. Bifuza ko umuntu ucuruza ikarito cyangwa uwajyanye igitebo cy’ ibijumba ku isoko adakwiye kwakwa umusoro cyangwa amahoro.

Perezida w’ ishyaka PL Mukabalisa Donatille yizeje abaturage ba Nyamagabe n’ abandi bose bataranogerwa na gahunda y’ ibyiciro by’ ubudehe ko PL nibona amajwi ikajya mu nteko iki kibazo cy’ ibyiciro by’ ubudeho iki kibazo kizaganirwa byaba ngombwa ibyiciro by’ ubudehe bikanozwa.

Yagize ati “Ku kibazo cy’ ibyiciro by’ ubudehe icyo twavukivugaho ni uko igihe cyose iyo hari gahunda ikozwe abantu baba bagomba gusubira inyuma bakareba niba iyo gahunda ikorwa neza. Tuzakomeza kukiganiraho, igihe cyose abantu bahora banoza ibyo bakora ntabwo rero wavuga ngo urabyaye uyu munsi umwana ahise yuzura ingobyi”


Perezida wa PL Mukabalisa Donatille

Ku kibazo cy’ imisoro n’ amahoro abaturage bagaragaje nk’ imbogamizi kuko Leta ibasoresha bataratangira kwinjiza menshi bigatuma bahera bukene, Mukabalisa wari Perezida w’ inteko ishinga amategeko icyuye igihe avuga ko abaturage bakwiye gukomeza kwigishwa bagahindura imyumvire kuko igihugu kitabaho abaturage badasora.

Ati “Mu bisanzwe nta muntu ukunda gutanga umusoro ariko abantu bakwiye gukomeza kwigishwa ko iyo umuntu yungutse, ayo waba wungutse yose ugomba kugira icyo utanga kuko n’ ubundi igihugu gitunzwe n’ imisoro y’ Abanyarwanda”

Amatora y’ abadepite ku banyarwanda bazatorera mu mahanga n’ amatora y’ abadepite mu kiciro cy’ abafite ubumuga ateganyijwe tariki 2 Nzeli. Tariki 3 Nzeli ni amatora rusange y’ abadepite naho tariki ya 4 ni amatora y’ abadepite mu kiciro cy’ urubyiruko n’ ikiciro cy’ abagore.


Abatuye Gasarenda bitabiriye kumva imigabo n’ imigambi bya PL

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa