skol
fortebet

Nyamasheke: Abahoze ari abakozi ba komini baracyishyuza imishahara

Yanditswe: Wednesday 30, Nov 2016

Sponsored Ad

Bamwe mu bahoze ari abakozi b’ibyahoze ari komini zigereranywa n’uturere tw’ubu mu karere ka Nyamasheke , baravuga ko bishyuje imishahara yabo amaguru agahera mu nzira.
Aba baturage bavuga bakomeje kwizezwa ko bazishyurwa, bagasaba akarere kubishyura cyangwa kubakorera ubuvugizi bakishyurwa.
Bamwe muri aba bakozi bavuga ko bamaze igihe kinini cyane bishyuza aya mafaranga, aho ubuyobozi bwose bagiye biyambaza ntacyo bwakoze ngo bubakemurire ikibazo, yemwe ngo ntibwanabarangiye inzira nyayo (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu bahoze ari abakozi b’ibyahoze ari komini zigereranywa n’uturere tw’ubu mu karere ka Nyamasheke , baravuga ko bishyuje imishahara yabo amaguru agahera mu nzira.

Aba baturage bavuga bakomeje kwizezwa ko bazishyurwa, bagasaba akarere kubishyura cyangwa kubakorera ubuvugizi bakishyurwa.

Bamwe muri aba bakozi bavuga ko bamaze igihe kinini cyane bishyuza aya mafaranga, aho ubuyobozi bwose bagiye biyambaza ntacyo bwakoze ngo bubakemurire ikibazo, yemwe ngo ntibwanabarangiye inzira nyayo bacamo ngo bishyurwe.

Muri aba bishyuza kandi ngo harimo n’abasabwe ibyangombwa bakabitanga bijejwe kwishyurwa, ariko na n’ubu bakaba barategereje bagaheba kandi barujuje ibyo basabwaga byose.

Karamaga Sylvestre w’imyaka 71, utuye mu mudugudu wa Nyagisozi, akagari ka Miko, mu murenge wa Karengera muri aka karere, yavuze yakoze mu cyari komini Karengera ari umupolisi wa komini mu mwaka wose wa 1995.

We na bagenzi be bandi bakoreraga amakomini barasezererwa bizezwa kwishyurwa imishahara yabo, ariko na n’ubu ngo barayihebye.

Yagize ati “Kugeza ubu amafaranga yacu twarayahebye, twararize turihanagura, twohereje impapuro, hari izo batubwiye ko zagiye muri MINECOFIN, hari izagejejwe ku karere ka Nyamasheke, ndetse mu cyahoze ari komini Karengera bwo bigeze no kutubwira ko ayacu ari ku karere ka Rusizi, hose tujyayo biranga.”

Yakomeje agira ati “Nkanjye bagombaga kumpa amafaranga 90.000, ngenda njyana impapuro nasabwaga ngo nishyurwe ariko na n’ubu nabuze uwandenganura, kandi icyo gihe amafaranga 70.000 yonyine yaguraga inka 2 none dore aho ibintu bigeze. Icyakora uwayaduha na bwo yaba atugiriye neza cyane, kuko nkanjye imyaka ngezemo yamfasha mu masaziro yanjye.”

Umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien yemeza ko hari abakoreye ibyari amakomini n’uturere twa kera batarahabwa imishahara yabo, ariko ngo hari n’abayahawe, abatarayahawe bakaba ari abatari bafite ibyangombwa byuzuye.

Meya Kamari agasaba buri wese utarishyuwe kugana akarere kakamurangira inzira akwiye kunyuramo yishyuza, kakabimufashamo. Yagize ati “Simfite imibare yabo bose hafi aha ariko barahari, abamaze gutanga amadosiye yabo ameze neza barishyuwe, abasigaye nkabagira inama yo kuzuza neza ibyo basabwa byose, bakatwegera tukabarangira aho baca ngo bayabone.”

Karamaga yakoreye komini Karengera mu 1995 ariko n’ubu ntarahabwa amafaranga yakoreye (Foto Bahuwiyongera S)

Source:Imvaho Nshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa