skol
fortebet

Nyamasheke: Inama Njyanama yirukanye Meya Mukamasabo

Yanditswe: Monday 28, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yafashe icyemezo cyo kwirukana uwari Umuyobozi w’ Akarere Madame Mukamasabo Appolonie, kubera imyitwarire n’imikorere idahwitse mu kazi ashinzwe.

Sponsored Ad

Mu itangazo iyi njyanama yashyize hanze kuri uyu wa 28 Kanama 2023,yemeje ko yirukanye Mukamasabo Appolonie wari Umuyobozi w’aka karere azira ’imyitwarire n’imikorere idahwitse’.

Kuwa 27 Nzeri 2019 nibwo Mukamasabo Appolonie w’imyaka 45 yatorewe kuyobora akarere ka Nyamasheke ,ku majwi 267 kuri 273 y’abari bagize inteko itora.

Perezida wa Njyanama Hategikimana Jules Cesar na bagenzi be batoye ko Mukamasabo Appolonie akurwa ku nshingano ze gusa ntihatangajwe izakozwe nabi.

Yasimbuye kuri uwo mwanya Kamali Aimé Fabien wari watakarijwe icyizere na Njyanama y’aka karere.

Mukamasabo Appolonie yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’icungamutungo, yiyamamaje avuga ko azateza imbere ubuhinzi n’ibikorwa remezo.

Ibi bibaye nyuma y’amasaha make Habitegeko François wari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ibarizwamo aka karere avanwe mu mirimo ye.

Ibitekerezo

  • Iyo umuntu atazi Aho ava ntamenya naho agana nasimbuzwe abazi ibyo bakora.

    Iyo umuntu atazi Aho ava ntamenya naho agana nasimbuzwe abazi ibyo bakora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa