skol
fortebet

Nyanza: Gitifu wise abageni ’ibigoryi’yasezeye ku bo bakoranaga

Yanditswe: Monday 14, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Madamu Ingabire Claire,wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma,mu karere ka Nyanza yasezeye ku bo bakoranaga nyuma yo gutuka abageni ko ari ibigoryi.

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko Madamu Ingabire Claire yamaze kandi kugeza ubwegure bwe ku karere ka Nyanza nyuma y’iminsi akorwaho iperereza na RIB.

Mu cyumweru gishize nibwo hasakaye amakuru ko uyu gitifu yatutse abageni yari agiye gusezeranya ngo “ibyo bicucu by’ibigoryi byanyirije hano ni byande?”

Nkuko Ubutumwa bwagiye hanze bubigaragaza,uyu gitifu yasezeye abo bakoranaga,abasabira umugisha ko bamubaniye neza.

Uyu Gitifu yagize ati "....Nagira ngo mbashimire uko twakoranye mu gihe maze mu nshingano zo kuyobora umurenge,nkaba mboneyeho kubasezeraho kuko ntakiri muri izi nshingano!mwarakoze kumbanira neza,Uwiteka azabibahembere!."

Madamu Marie Josee Irakiza ni umufasha wa Kwahamisi Donath batuye mu mudugudu wa Karehe, mu kagari ka Gacu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, mu kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUSEKE yasobanuye ko ubwo bari bagiye gusezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Rwabicuma, umugabo we yabwiwe amagambo mabi.

Yagize ati “Twageze ku murenge dusanga Gitifu w’umurenge Claire yarakaye bimeze nabi, noneho aba abwiye umugabo wanjye ngo “ibyo bicucu by’ibigoryi byanyirije hano ni byande?” Umugabo wanjye amubwira ko bahageze, gusa umugabo wanjye aramubwira ko kuba ari umuyobozi adafite uburenganzira bwo gutuka abaturage bene ako kageni.”

Uriya mugore Marie Josee akomeza avuga ko umugabo we bitamushimije yiyambaza umuyobozi w’Akarere ka Nyanza ababera umuhuza ariko bagira ibyo batumvikanaho.

Yagize ati “Umugabo wanjye nyuma yo kudusezeranya yagiye kwa Mayor aramuhamagaza maze barahura, Mayor ari kubunga umugabo wanjye asaba Claire ko yakwandika agapapuro gasaba imbabazi kugira ngo bamenye neza ko ibi bintu birangiye kandi birumvikana ko n’ubundi yari akomeje kumuyobora yashoboraga no kugira ibindi bahuriramo, maze Claire arabyanga.”

Marie Josee akomeza avuga ko Ingabire Claire umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma yaje kohereza intumwa ngo imusabire imbabazi.

Yagize ati “Yohereje intumwa y’umukuru w’umudugudu wa Bisambu ngo aze amusabire imbabazi, maze uwo mukuru w’umudugudu avuga ko azaza niba ari n’amande akayica, bakaganira bikarangira gusa icyo gihe icyadutunguye ni uko ataje nkuko yari yabyemeye.”

Akomeza agira ati “Umugabo wanjye rero yabonye ari imitwe bamukinaga ajyana ikirego kuri RIB cyane ko uko gutukana yabikoreye mu ruhame hari n’abahamya babyumvise, gusa impamvu yitwaje yatumye ataza ngo bari bamuhinduriye umurenge ko atazongera kuyobora mu murenge wa Rwabicuma, nta mpamvu yo gusaba imbabazi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa