skol
fortebet

Nyuma y’akarere ka Ruhango, Nyamagabe nayo irasurwa na Perezida Kagame

Yanditswe: Friday 26, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yaraye atangiye urugendo rwe mu turere dutandukanye tw’igihugu, nyuma y’imyaka irenga 2, adakora ingendo nk’izi.

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yaraye atangiye urugendo rwe mu turere dutandukanye tw’igihugu, nyuma y’imyaka irenga 2, adakora ingendo nk’izi.

Yaherukaga gukora izi ngendo mu 2019, mbere gato y’umwaduko w’icyorezo cya Covi19.

Ni ingendo akora muri gahunda yo kwegera abaturage ndetse no kwakira ibibazo byabo cyane cyane ibibazo biba byaragoranye gukemurwa n’inzego bireba.

Ni gahunda yatangiriye mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Ruhango, bikaba biteganijwe ko akoremereza Nyamagabe yahoze yitwa Gikongoro mu myaka yatambutse.

Gikongoro, ubusanzwe yafatwaga nk’agace karangwamo inzara idasanzwe, aho abahatuye bari bariswe ‘Abatebo’ ndetse iterambere baryumvaga nk’umugani.

Iyi Gikongoro tuvuga, ubu ni yo irimo uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe by’ubu.

Ubutaka bwaho bwari bwarakayutse bwuzuye ubusharire ku buryo igihingwa cyahaterwaga kitarengaga umutaru. Ababizi bavuga ko Gikongoro ubwaryo ari izina ry’uburwayi bw’ibihingwa. Ngiyo imvano y’inzara yahahoraga

Umukuru w’igihugu agiye kugenderera aka karere nyuma y’ibyago byakagwiririye birimo ibitero by’abagizi banabi barashe abaturage bagasahura imitungo yabo ndetse indi ikangizwa.

Murabyibuka neza, aho Ku wa 15 Ukuboza 2018, abarwanyi ba FLN batwitse imodoka eshanu zirimo Coaster eshatu, minibus imwe n’ivatiri imwe. Ibi bitero byabereye mu ishyamba rya Nyungwe kandi byanaguyemo abaturage batandatu, abandi 19 barakomereka.

Ku wa 13 Mata 2019 ibitero bya FLN byongeye kwibasira abaturage bo mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe, bisiga benshi mu gahinda, ihungabana n’ibikomere bikomeje kubashegesha.

Ubwo ibitero bya FLN byari birimbanyije, uwari umuvugizi wa MRCD-FLN, Nsabimana Sankara, yavugiye ahantu hatandukanye ko Nyamagabe n’ibice bihana imbibi biri mu mutuku (zone rouge).

Icyakora ibi byose byaje kurangira nyuma yo guta muri yombi abigambaga ko ba biri inyuma, barangajwe imbere na Rusesabagina ubu ufungiye mu Rwanda nyuma yo gukatirwa imyaka 25.

Perezida Kagame agiye gusura abaturage ba Nyamagabe kuri uyu wa 26 Kanama 2022 , nyuma yo kubagarurira umutekano usesuye no kubagezaho bimwe mu bikorwa remezo bumvaga nk’amateka.

Icyakora uraba n’umwanya wo kwakira imbamutima zabo no kumva ibindi byifuzo bishobora kuza kwibanda ku kumusaba kubakira indishyi z’ibyabo byangijwe n’abagizi banabi bafungiye mu Rwanda nyuma yo gukatirwa n’inkiko.

Ibiro by’umukuru w’igihugu bivuga ko nyuma y’intara y’amajyepfo Perezida Kagame agomba gukomereza mu burengerazuba bw’ibihugu, mu turere twa Nyamasheke, Rusizi na Karongi.

Kuri gahunda yo kuganira n’abaturage, nyuma ya Ruhango, ni Nyamasheke na Nyamagabe.

Biteganijwe kandi ko umukuru w’igihugu agirana ibiganiro n’abafata ibyemezo mu turere twa Huye na Rusizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa