skol
fortebet

P.Kagame yashimye akazi ntagereranywa gakorwa n’ingabo z’igihugu, RDF

Yanditswe: Tuesday 26, Dec 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yageneye ubutumwa Ingabo z’u Rwanda, RDF muri iyi minsi mikuru isoza umwaka wa 2017.
Umukuru w’igihugu yashimye byimazeyo ingabo z’igihugu ku ruhare rukomeye bakomeje kugaragaza mu kubungabunga umutekano w’igihugu n’Abanyarwanda.
Mu butumwa bwe buri ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo bwashyizweho kuri uyu wa 26 Ukuboza 2017 ,Paul Kagame yatangiye yifuriza ingabo z’igihugu iminsi mikuru myiza y’umwaka wa (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yageneye ubutumwa Ingabo z’u Rwanda, RDF muri iyi minsi mikuru isoza umwaka wa 2017.

Umukuru w’igihugu yashimye byimazeyo ingabo z’igihugu ku ruhare rukomeye bakomeje kugaragaza mu kubungabunga umutekano w’igihugu n’Abanyarwanda.

Mu butumwa bwe buri ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo bwashyizweho kuri uyu wa 26 Ukuboza 2017 ,Paul Kagame yatangiye yifuriza ingabo z’igihugu iminsi mikuru myiza y’umwaka wa 2017 anabibutsa ko ari umwanya mwiza wo gutekereza ku ndagagaciro z’igihugu.

Yagize ati “Ba Ofisiye, abagabo n’abagore mugize Ingabo z’u Rwanda (RDF), mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda no mu izina ryanjye muri rusange mbifurije mwe n’imiryango yanyu Nohel Nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2018.

“Mu gihe dusoza umwaka wa 2017, dufite amahirwe yo kwireba no gutekereza indangagaciro n’akazi mukorera igihugu cyanyu nk’abagabo n’abagore bambara impuzankano iriho ibendera ry’u Rwanda.”

Umukuru w’igihugu yakomeje abashimira uburyo bitwaye muri uyu mwaka uri kugana ku musozo ashingiye ku kuba imibereho y’Abanyarwanda ikomeje gutera imbere byose bigizwemo uruhare rutaziguye bacyesha umutekano.

Ati “Abaturarwanda babayeho mu mahoro n’umutekano byatumye habaho impinduka mu mibereho myiza n‘iterambere igihugu nubwo hari ibibazo byari mu karere no ku rwego rw’Isi.”

Mu butumwa bwe kandi yanakomoje ku ruhare ingabo z’igihugu bagize mu kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye bigize isi aho yanavuze ko mu bo yageneye ubu butumwa harimo nta batari mu gihugu cy’u Rwanda bari mu mahanga bacunga umutekano.

Ati “Hakurya y’inkiko zacu, mu bice bitandukanye mwarimo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, mwakomeje gukora n’ubudatsimburwa buranga u Rwanda hamwe n’ubunyamwuga, murokora ubuzima kandi mutanga umusanzu mu kugarura amahoro n’umutekano aho bitari babifite.”

Yunzemo ati “Mwabaye abambasaderi bakomeye b’u Rwanda, mukomeza kugaragagaza amahame meza n’indangagaciro tugenderaho; mubisangira n’abavandimwe bacu mu mahanga. Ni muri urwo rwego dufashe uyu mwanya tugatekereza kuri izo mbaraga tutagamije kuziha agaciro zigombwa ahubwo tugamije gushaka uburyo twarushaho kuziteza imbere ku nyungu z’igihugu cyacu.”


Yavuze ko ibikorwa n’ingabo z’igihugu ari akazi gakomeye kandi ko imbuto bera zigera kuri buri muturage.

Perezida Kagame yagize ati “Nta gushidikanya ko Abanyarwanda bahora bifuza ibyiza nk’uko babigombwa, imbuto z’ibyo mukorera igihugu cyacu ntizishobora kwirengagizwa. Ni umusaruro wo guhuza imbaraga n’ubwitange bw’abantu ku giti cyabo busobanuye byinshi kuri twese.”

Yagaragaje ko uyu mwaka wa 2017 utari woroshye kandi n’umwaka uza wa 2018 bitoroshye kumenya uko uzaba umeze.Ati “Nk’uko twabibonye tukaba dukomeje no kubibona, ibibazo byugarije Isi n’akarere buri gihe bihindura isura mu buryo bushya bubangamira umutekano, bumwe bukaba bukenera guhita bukorwaho mu gihe gito hafatwa ibyemezo bidahubukiwe; ibi birabasaba guhora mwiteguye.”

Ashingiye ku ndangagaciro n’icyizere ingabo z’igihugu zifitiwe n’abanyarwanda bituma bagumana icyizere cyabo.Ati “Indangagaciro n’icyizere byatumye dukemura ibibazo bitabarika, zigakomezwa n’ubunararibonye, ubumenyi n’ibindi by’agaciro twakomeje kugira uko igihe cyagiye gihita, bitwizeza ko twakemura ikibazo cyose twahura na cyo igihugu cyacu kigakomeza gutekana no gukomera.”

Yabibukijeko intangiriro z’umwakawa 2018 ari igihe cyiza cyo gusubira mu masezerano bagiranye n’igihugu.

Ati “Intangiriro z’umwaka mushya ni n’amahirwe yo kongera kuvugurura ibyo mwemereye igihugu cyacu. Mu bitekerezo byanyu n’amasengesho, mujye mufata igihe cyo kongera kwiyemeza ubwanyu, ku giti cya buri umwe no muri rusange gukomeza kubakira ku byagezweho mu rwego rwo gukorera Abanyarwanda ibihambaye.”

Asoza ubutumwe yagize ati “Imana ibahe umugisha mwese, Imana ihe umugisha igihugu cyacu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa