Kigali

Perezida Ali Bongo yagarutse mu Rwanda mu ruzinduko rw’ umunsi umwe

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 13 February 2018 Yasuwe: 2416

Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba waherukaga mu Rwanda mu mezi atanu ashize kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’ umunsi umwe.

Ku isaha ya Saa tanu nibwo Perezida Ali Bongo yageze ku kibuga cy’ indege cya Kigali I Kanombe aho yakiriwe n’ abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana.

Muri uru ruzinduko rw’ umunsi umwe biteganyijwe ko Perezida Ali Bongo agirana ibiganiro na mugenzi w’ u Rwanda Paul Kagame.

Perezida Bongo yaherukaga mu Rwanda muri Kanama umwaka ushize wa 2017 icyo gihe akaba yari yitabiriye irahira rya Perezida Kagame.

Perezida Kagame na mugenzi baheruka guhurira mu Nteko Rusange ya 30 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu 2018, yanahuriranye n’itangira rya manda ya Kagame nk’umuyobozi wayo.

U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere, Sosiyete Nyarwanda ya Rwandair ikorera ingendo i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.

Gabon ni igihugu gikungahaye ku bucukuzi bwa peteroli, ubucuruzi bw’imbaho n’amabuye y’agaciro.

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda n’inzego zo muri Gabon bateganya kunoza imikoranire yo gutangira kuhakorera ubucuruzi nk’inzira yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no guhanga imirimo myinshi.

U Rwanda na Gabon basinyanye amasezerano y’imikoranire mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010.

Kugeza muri 2012 ibihugu byombi byari bifitanye umubano ushingiye kuri politiki ariko bitaratangira ibijyanye no kohererezanya ibicuruzwa.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Kagame yaburiye Ingabire Victoire ko ashobora gusubira muri...

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yakomoje ku mbabazi ziherutse guhabwa...
19 September 2018 Yasuwe: 3351 0

U Rwanda rurimo kwitegura kwakira abakuru b’ ibihugu bivuga Icyongereza

Ihuriro ry’Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze mu muryango Commonwealth(CLGF)...
18 September 2018 Yasuwe: 720 0

Igihe Abadepite bashya baherutse gutorwa bazarahirira cyamenyekanye

Abadepite baherutse gutorerwa kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda...
18 September 2018 Yasuwe: 594 0

Ingabire Victoire ngo agiye gusabira imbabazi abarimo na Diane...

Umunyapolitiki utavugarumwe n’ Ubutegetsi bw’ u Rwanda akaba n’ umuyobozi w’...
17 September 2018 Yasuwe: 4558 0

U Rwanda rwagennye ba Ambasaderi bashya muri Kenya na Mozambique

Claude Nikobisanzwe Leta y’ u Rwanda yakoze impinduka mubijyanye na...
17 September 2018 Yasuwe: 1307 1

Pan African Movement yahaye Abanyarwanda barenga 200 ubwisungane mu...

Abanyamuryango ba Pan African Movement (PAM) mu karere ka Kicukiro bakoze...
16 September 2018 Yasuwe: 204 0