skol
fortebet

Perezida Kagame agiye kubakira umudugudu w’icyitegererezo abakongomani umeze nk’uwo mu Kinigi

Yanditswe: Sunday 14, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Tariki ya 4 Nyakanga 2022, ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 28, Abaturage b’i Goma bagizweho ingaruka n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo, na bo bazaba bibohora ubuzima bushaririye kuko nta gihindutse bazataha Umudugudu w’Icyitegererezo bemerewe nk’inkunga na Perezida Kagame.

Sponsored Ad

Yawemereye mugenzi we wa RDC muri Kamena uyu mwaka ubwo yakoreraga uruzinduko i Goma, akareba uburyo iruka ry’Ikirunga ryasize abantu iheruheru.

Ku batibuka iby’urwo rugendo, ni wa munsi Perezida Kagame yavuze Igifaransa. Yavuyeyo yemeye ko azafasha abaturage basizwe iheruheru n’iruka ry’icyo kirunga ku buryo babona aho baba.

Amakuru yizewe IGIHE dukesha iyi nkuru ifite ni uko mu minsi ishize, hari Intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zaje mu Rwanda, zisura Umudugudu wa Kinigi mu Karere ka Musanze ziri kureba uko umeze.

Umudugudu w’Icyitegererezo Perezida Kagame yemeye uzaba umeze neza nk’uwo mu Kinigi. Ni yo mpamvu hakozwe urwo rugendo kugira ngo abo muri Congo bamenye uko uzaba uteye.

Ku rundi ruhande, hari itsinda ry’u Rwanda rifite gahunda yo kujya i Goma mu minsi mike iri imbere igasura ahagomba kubakwa uwo mudugudu.

Byitezwe ko nk’amatafari [bivugwa ko azakoreshwa azavanwa mu ruganda rwa Ruliba] azubakishwa n’ibindi bikoresho bizava mu Rwanda, hanyuma imirimo ikazihutishwa cyane ku buryo uwo mudugudu uzatahwa ku wa 4 Nyakanga 2022.

Amafaranga yose azakoreshwa muri uwo mushinga azatangwa n’u Rwanda, mu gihe hari n’amakuru avuga ko Inkeragutabara ari zo zizakurikirana imirimo yose yo kubaka uwo mudugudu nk’uko zibigenza ku yindi yo mu gihugu imbere.

Abanye-Congo ubwo basuraga Umudugudu wa Kinigi, ngo batashye banyuzwe n’ibyo babonye i Musanze ku buryo bategerezanyije amatsiko kuzabona umudugudu umeze nk’uwo i Goma. Uzaba ari uwa mbere muri ako gace kuko bene iyo myubakire itahasanzwe.

Imirimo yose yo kubaka Umudugudu wa Kinigi yarangiye itwaye miliyari 26,6 Frw arimo ayagiye mu bikorwa byo kubaka inzu zo guturamo, ayakoreshejwe mu bikorwa byo kubaka Ikigo Nderabuzima n’ayubakishijwe Ikigo cy’Amashuri n’Irerero.

Ibyo byose biri muri uyu mudugudu, ni na byo bizashyirwa mu Mudugudu w’Icyitegererezo ugiye kubakwa i Goma. Bivuze ko abana bo mu miryango yasenyewe n’Ikirunga cya Nyiragongo bazaba babayeho mu buzima butandukanye n’ubwo babagamo.

Biteganyijwe ko kandi abawutuye bazahabwa amatungo, bubakirwe agakiriro, ubusitani, ibiti by’imbuto zo kurya, imihanda igezweho, amashanyarazi n’amazi.

Icyo RDC izakora gusa ni ugutanga ubutaka ubundi ibisigaye bigakorwa n’u Rwanda.

Ubwo Perezida Kagame yagiriraga urugendo i Goma, yavuze ko bigamije gufata mu mugongo abaturage babuze ababo n’abandi bagizweho ingaruka n’iryo ruka ry’ikirunga.

Na mbere yaho ubwo iki kirunga cyari kimaze kuruka, ni umwe mu batabarije abanye-Goma, asaba ibindi bihugu kubaba hafi muri ibyo bihe.

Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na TV5 Monde muri Gicurasi, yagaragaje ubukana bw’ibibazo byasizwe n’iruka rya Nyiragongo ku baturage b’ibihugu byombi. Yavuze ko bitoroshye guhangana n’ibiza nk’ibi biza bitunguranye kandi bigashegesha abantu benshi.

Perezida Kagame yavuze ko inzego z’u Rwanda zakoranye n’iza Congo kugira ngo abavanywe mu byabo “tubasaranganye ibyo dufite mu bushobozi bwacu buke tugerageza kubashakira aho bacumbika, tubagaburira, tubavuza.”

Yakomeje agira ati “Imiterere y’ikibazo ubwacyo ikwiye gutuma amahanga ahaguruka agafasha natwe tuzabatabariza kuko ni ibigaragara ko uburemere bw’ikibazo burenze ubushobozi bw’u Rwanda na Congo, Isi yose ikurikira ibiri kuba kuri aba baturage bari mu kaga ikwiye guhaguruka.”

I Goma, iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryangije imihanda ireshya na Kilometero 18, inzu 1000 zirasenyuka, imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi iracika.

Ikindi kandi imiyoboro y’amashanyarazi na yo yarangiritse ku buryo ibice bimwe na bimwe bya Goma bicanirwa n’u Rwanda. Mu Mujyi wa Goma, yaba ibitaro, iminara y’itumanaho, hoteli n’ibindi bikoresha umuriro uturuka ku miyoboro yo mu Rwanda muri iki gihe.

Uretse ibikorwaremezo byangijwe, abantu 288.044 bavuye mu byabo, muri bo abarenga ibihumbi 10 bahungira mu Rwanda. Ni mu gihe 32 bahitanywe n’iruka ry’iki kirunga.

Inkuru ya IGIHE

Ibitekerezo

  • Uzuubaka mi u Rwanda cg ni Kahame?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa