skol
fortebet

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye ubukwe bw’Igikomangoma cya Jordania

Yanditswe: Friday 02, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye ubukwe bw’Igikomangoma cy’Ubwami bwa Jordania, bwatashywe n’abandi banyacyubahiro bakomeye ku Isi.

Sponsored Ad

Ubukwe bw’Igikomangoma cy’Ubwami bwa Jordania, Prince Al Hussein bin Abdullah II na Rajwa Al-Saif, bwabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.

Nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, mu butumwa bwatambutse kuri Twitter, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ubu bukwe bwagaragayemo abandi bayobozi n’abanyacyubahiro bakomeye ku Isi.

Ubutumwa bwa Perezidansi y’u Rwanda buvuga ko ubu bukwe “bwabimburiwe n’umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ishyingira wabereye ku Ngoro ya Zahran, bukurikirwa n’umugoroba wo kwiyakira n’umusangiro wabereye ku Ngoro ya Al Husseiniya.”

Igihugu cy’u Rwanda n’icya Jordania bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse abayobozi mu nzego nkuru zabyo bakaba basanzwe bagendererana.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki Gihugu cya Jordania, Ayman Safadi yagiriye mu Rwanda uruzinduko rw’iminsi itatu.

Uyu muyobozi ukuriye Ububanyi n’Amahanga bwa Jordania, wanakiriwe na mugenzi we Dr Vincent Biruta, ubwo yari akigera mu Rwanda, yanasuye ibikorwa binyuranye mu Rwanda, birimo n’ urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa