skol
fortebet

Perezida Kagame ni umwe bitabiriye irahira rya Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe

Yanditswe: Sunday 26, Aug 2018

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yitabiriye irahira rya Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa uherutse gutsinda amatora n’amajwi 50.8%.

Sponsored Ad

Mnangagwa yatorewe kuyobora Zimbabwe mu matora yabaye tariki 30 Nyakanga 2018, atsinze Nelson Chamisa ku majwi 50.8 %.

Perezida Kagame yageze i Harare ahagana saa yine za mu gitondo kuri iki Cymweru nkuko Televiziyo ya Zimbabwe, ZBC yabitangaje.

Umuhango wo kurahiza Mnangagwa wanitabiriwe na Perezida wa Zambia, Edgar Lungu; Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa; Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila na Jakaya Kikwete wahoze ayobora Tanzania.

Witabiriwe kandi na Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Thomas Thabane; uwahoze ayobora Mozambique, Joachim Chissano na Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Mosisi.

Bona Mugabe, Umukobwa wa Robert Mugabe wahoze ayobora Zimbabwe n’umugabo we nabo bitabiriye uyu muhango.

Chamisa n’ishyaka rye MDC Alliance bari baregeye urukiko rurinda Itegeko Nshinga bavuga ko bibwe amajwi mu matora ariko kuri uyu wa Gatanu urukiko rwatesheje agaciro icyo kirego, ruvuga ko nta bimenyetso byagaragajwe.

Mnangagwa yavuze ko atatunguwe n’uwo mwanzuro, asaba Chamisa gushyira imbere ubwiyunge.

Yagize ati “Nelson Chamisa, umuryango wanjye urafunguye, amaboko yanjye ararambuye. Turi igihugu kimwe, nicyo tugomba gushyira imbere. Reka ibidutandukanya tubisige inyuma, ni igihe cyo kujya mbere dufatanyije.”

Mnangagwa abaye Perezida wa kabiri wa Zimbabwe utowe nyuma y’uko icyo gihugu kibonye ubwigenge mu 1980.

Yasimbuye Robert Mugabe wari umaze ku butegetsi imyaka 37 akabukurwaho n’igisirikare mu Ugushyingo 2017.

Intsinzi ya Perezida Mnangagwa wari uhagarariye ishyaka rya Zanu PF ari na ryo Mugabe yaturukagamo, yemeje n’urukiko rw’ikirenga rwa Zimbabwe nyuma y’uko Chamisa yari yatanze ikirego atishimiye ibyavuye mu matora.

Bamwe mu baybozi bari bawitabiriye barimo Perezida wa Zambia Edgar Lungu, Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Joseph Kabila na Jakaya Kikwete wigeze kuyobora Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa