skol
fortebet

Perezida Kagame yaganiriye n’ Umwami wa Maroc kuri telefone

Yanditswe: Tuesday 06, Nov 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere Umwami Mohamed wa VI wa Maroc na Perezida Paul Kagame baganiriye ku mavugururwa y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (A ) uyoborwa muri uyu mwaka na Perezida Kagame.

Sponsored Ad

Itangazo ry’ubwami bwa Maroc rivuga ko ‘Umwami Mohammed VI, yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe’.

Ibi biganiro babigiranye mbere y’uko hatangira inama idasanzwe ya 11 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ba AU, ibera i Addis Abeba, iganira aho ibyemezo byafashwe ku mavugurura ya AU bigeze bishyirwa mu bikorwa.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa 5 Ugushyingo, ariko abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bakazayitabira kuwa 17-18 Ugushyingo 2018.

Muri icyo kiganiro, Umwami Mohammed VI yashimye umuhate wa Perezida Kagame uyoboye AU, anamwizeza kumushyigikira mu cyerekezo cyo kuvugurura imikorere ya AU.

Iyi nama ikaba iteganyijwe kuzafatirwamo imyanzuro y’inzengi, igamije kuvugurura inzego z’uyu muryango.

Uyu muyobozi ngo yongeye kugaragariza Perezida Kagame ko amushyigikiye muri izi mpinduka ari kugeza ku Muryango wa Afurika yunze ubumwe, anamwizeza ko atazahwema kumutera ingabo mu bitugu kugira ngo, inshingano afite zigerweho.

Muri iki kiganiro kandi aba bayobozi banaganiriye ku bikorwa bigamije iterambere ry’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Umwami Mohamed VI aheruka mu Rwanda tariki 10 Ukwakira 2016, nyuma y’uko Perezida Kagame nawe yari yasuye Maroc muri kamena uwo mwaka.

Aba bayobozi bombe bakaba barasinyanye amasezerano y;ubufatanye agera kuri 19, ashingiye ku bukerarugendo, ku bwikorezi bw’abantu n’ibintu, ku ngufu, ku nganda zikor imiti, ndetse no ku ma banki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa