skol
fortebet

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we Ndayishimiye bahuriye mu nama y’i Riyadh

Yanditswe: Monday 13, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame na mugenzi we w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, uwa Mozambique Fiilip Nyusi na Hakainde Hichilema wa Zambia bagiranye ikiganiro.

Sponsored Ad

Ibiro by’Umukuru w’Ihigugu cy’u Burundi, Ntare Rushatsi byasohoye ifito bariya bose bari kumwe mu nama iheruka kubera muri Saoudi Arabia, gusa ntabwo byatangaje icyo baganiriyeho.

Icyakora aba bose mu bihe bitandukanye bagiye bagaragaza umubano wihariye n’u Rwanda.

Umunyamakuru HATANGIMANA Ange Eric usesengura politiki y’ibibera mu Karere, asanga kuba Perezidansi y’u Burundi yasohoye iriya foto, ari ukugaragaza ko nta kibazo kiri mu mubano w’ibihugu byombi, u Burundi n’u Rwanda.

Yongeraho ko ari no kugaragaza ko abakuru b’ibihugu byombi baba baraganiriye ku ibibazo abasesengura babona ko bishobora kuvuka kagati y’u Burundi n’u Rwanda, bitewe n’intambara iri muri Congo ishyamiranyije inyeshyamba za M23, n’ingabo za leta ya Congo, aho u Burundi bushinjwa kurwana bufasha ingabo za Leta ya Congo.

Ku ruhande rw’u Rwanda rwabibonamo ikibazo kubera ko rushinja ingabo za Congo, FARDC gukorana n’umutwe wa FDLR (rufata nk’uw’iterabwoba), kandi ukaba ugamije guhungabanya umutekano warwo.

Ni n’ikimenyetso cyiza ku Burundi n’u Rwanda n’abaturage babyo, bari bamaze igihe batagenderana kubera umubano utari umeze neza, ariko mu minsi ya vuba ibihugu byombi bikaba byaragaragaje ubushake ngo byongere kubana neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa