skol
fortebet

Perezida Kagame yagaragaje ikibazo gikomeye Afurika ifite kiyidindiza

Yanditswe: Saturday 01, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’Igihugu akaba na Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yavuze ko ikibazo gikomeye Afurika ifite, ari ukudahindura imikorere ngo ishyire mu bikorwa ibyo izi uko bigomba gukorwa, ahubwo igakora ubusa cyangwa ibitari byo.
Ibi yabitangangije mu Nama Mpuzamahanga ya FPR Inkotanyi yahuriranye n’isabukuru yayo y’imyaka 35,kuri uyu wa 01 Mata 2023.
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo gikomeye cya Afurika kiri mu ishyirwa mu bikorwa,abantu bakwiriye kwibagirwa ibyo kwibaza (...)

Sponsored Ad

Umukuru w’Igihugu akaba na Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yavuze ko ikibazo gikomeye Afurika ifite, ari ukudahindura imikorere ngo ishyire mu bikorwa ibyo izi uko bigomba gukorwa, ahubwo igakora ubusa cyangwa ibitari byo.

Ibi yabitangangije mu Nama Mpuzamahanga ya FPR Inkotanyi yahuriranye n’isabukuru yayo y’imyaka 35,kuri uyu wa 01 Mata 2023.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo gikomeye cya Afurika kiri mu ishyirwa mu bikorwa,abantu bakwiriye kwibagirwa ibyo kwibaza ibijyanye n’igikwiriye gukorwa n’uko kigomba gukorwa.

Ati “Ibyo byarasubijwe inshuro nyinshi, imyaka myinshi. Iyo bije mu gushyira mu bikorwa, birangira dukoze ubusa cyangwa se dukoze ibitari byo. Uko ni ko gushyira mu bikorwa.”

Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiriye gufata ibintu bakabigira ibyabo, abaza icyo bakwiriye kugira icyabo n’uburyo bakwiriye kukigira icyabo.

Yavuze ko abantu bakwiriye kwigira ku bandi, atanga urugero rw’inkuru y’igisamagwe cyagiye kwiba inyana, kigeze mu rugo yari irimo gitangiye kuyisingira, bene urugo bumva urusaku baratabara kirangije kiragenda.

Mu gihe ngo basubiye mu rugo, batangiye kwishimira ko barokoye inyana ariko igisamagwe cyari kiri hafi y’urugo, cyumva abantu bavuga bati “iyo iki gisamagwe kiba cyafashe ijosi, ntabwo inka yacu iba yarokotse.”

Ati “Kuva icyo gihe igisamagwe cyatangiye kujya gifata ku ijosi hanyuma buri gihe kigiye gushaka umuhigo, kikawubona. Rero ni ukubera iki twaba duhari twumva gusa ibituma tubasha kubona umuhigo, ntitubikore?."

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro kivuga ku buryo Afurika yagira uruhare mu iterambere ryayo.

Iki kiganiro cyatanzwe n’abarimo Umwanditsi wo muri Sénégal, Boris Boubacar Diop; Umwarimu muri Kaminuza, Dr Carlos Lopez; Rwiyemezamirimo Maryse Mbonyumutwa; Donald Kaberuka wigeze kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD n’Umwarimu Dr Célestin Monga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa