Perezida Kagame yageze muri Gabon aho yitabiriye inama ya ECCAS (Amafoto)
Yanditswe: Tuesday 29, Nov 2016
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze muri Gabon aho yitabiriye inama y’umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’Afurika yo hagati (ECCAS). Ni inama yibanda ku mahoro n’umutekano.
Perezida Kagame yageze i Libreville muri Gabon kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Ugushyingo 2016.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Ugushyingo 2016, hazaba inama izahuza abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa ECCAS (Economic Community of Central African States).
Muri iyo nama abakuru b’ibihugu bazaganira (...)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze muri Gabon aho yitabiriye inama y’umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’Afurika yo hagati (ECCAS). Ni inama yibanda ku mahoro n’umutekano.
Perezida Kagame yageze i Libreville muri Gabon kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Ugushyingo 2016.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Ugushyingo 2016, hazaba inama izahuza abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa ECCAS (Economic Community of Central African States).
Muri iyo nama abakuru b’ibihugu bazaganira ku mahoro n’umutekano muri Afurika yo hagati.
U Rwanda rwitabiriye iyo nama nyuma y’amezi arenga atatu rwongeye gusubira mu muryango wa ECCAS, nyuma y’imyaka igera ku icyenda rwari rumaze rwaravuyemo.
Umuryango ECCAS washinzwe mu mwaka wa 1983 ufite inshingano zo kunoza ubufatanye no kwishyira hamwe kw’Afurika yo hagati. Kuri ubu uwo muryango uyoborwa na Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon. Iyo nama ihuje ibihugu byo muri Afurika yo hagati
Mu mwaka wa 2007 u Rwanda rwari rwafashe gahunda yo kuva mu muryango wa ECCAS kugira ngo rwite ku Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubucuruzi bw’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA).
Andi mafoto
Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi wa Gabon Ali Bongo Ondimba
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *