skol
fortebet

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abasirikare bakuru baheruka kujya mu kiruhuko cy’izabukuru

Yanditswe: Friday 01, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagiranye inama n’abajenerali n’abandi basirikare bakuru baherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Sponsored Ad

Aba basirikare baherutse gushyirwa mu Kiruhuko cy’Izabukuru barimo Gen [Rtd] James Kabarebe n’abandi 11 bakuru.

Perezida Kagame yabashimiye umusanzu batanze mu kazi bari bashinzwe.

Abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bashimiye Umukuru w’Igihugu ku bw’imiyoborere myiza ye, baniyemeza gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda.

Perezida Kagame yari kumwe na Minisitiri w’Ingabo Marizamunda Juvenal n’Umugaba Mukuru Lt Gen Mubarack Muganga.

Abasirikare bakuru bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Gen James Kabarebe, Gen Fred Ibingira na Lt Gen Charles Muhire, Lt Gen. Frank Mushyo Kamanzi, Maj. Gen Martin Nzaramba, Maj Gen Eric Murokore, Maj Gen Augustin Turagara, Maj Gen Charles Karamba na Maj Gen Albert Murasira, Brig. Gen Chris Murari, Brig, Gen Didace Ndahiro na Brig Gen Emmanuel Ndahiro.

Iteka rya Perezida wa Repubulika rishyiraho sitati yihariye y’ingabo z’u Rwanda mu ngingo ya 102 rigaragaza ko icy’ingenzi kigenderwaho umusirikare ashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru ari imyaka.

Umusirikare uri ku rwego rwa Ofisiye Jenerali ashobora kwemererwa kujya mu kiruhuko cy’izabukuru igihe yujuje imyaka y’amavuko 60. Uri ku rwego rwa Ofisiye Mukuru we yemererwa igihe afite imyaka 55, mu gihe uri ku rwego rwa Ofisiye Muto yemererwa igihe afite imyaka 45.

Kuzuza iyi myaka uri muri uru rwego rwa gisirikare ntibivuga ko uzahita wemererwa kujya mu kiruhuko cy’izabukuru kuko “imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ishobora kongerwa, mu nyungu z’akazi, n’umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ipeti ryisumbuye umusirikare", gusa “igihe cy’inyongera ntigishobora kurenza imyaka itanu.”

Iri teka kandi rigena ko “Umusirikare ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ahabwa amafaranga yagenewe abajya mu kiruhuko cy’izabukuru angana n’amezi makumyabiri n’ane y’umushahara mbumbe yari agezeho. Umusirikare uri mu kiruhuko cy’izabukuru agira uburenganzira ku Kigega cy’ingwate ku mwenda hamwe na Pansiyo y’inyongera bicungwa na Minisiteri.”

Nubwo aba basirikare bakuru bahagaritse umurimo w’Igisirikare bemerewe “kwambara imyenda ya gisirikare y’ibirori, amapeti ya nyuma ndetse n’imidari ya gisirikare mu gihe cy’iminsi mikuru ya Leta.”



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa