skol
fortebet

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Samia Suluhu wa Tanzania

Yanditswe: Thursday 27, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yakiriye Perezida Kagame uri muri iki gihugu mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze mu gihugu cya Tanzania ahagana saa saba mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2.
U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa muri Tanzania.
Ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cyitiriwe Julius (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yakiriye Perezida Kagame uri muri iki gihugu mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze mu gihugu cya Tanzania ahagana saa saba mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2.

U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa muri Tanzania.

Ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cyitiriwe Julius Nyerere, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania Dr. Stergomena Lawrence Tax wari kumwe n’abandi bayobozi muri iki gihugu.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame aza kugirana ibiganiro na mugenzi we Samia Suluhu Hassan, bikaza gukurikirwa n’ikiganiro n’itangazamakuru.

Mu kwezi kwa munani umwaka wa 2021, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan na we yari yagiriye uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda icyo gihe kandi ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, uburezi n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa