skol
fortebet

Perezida Kagame yahaye igisubizo gitangaje abibaza niba kugirana ibiganiro na Tshisekedi bishoboka

Yanditswe: Wednesday 20, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu kiganiro cyihariye Perezida Kagame yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique,yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye na Perezida Felix Tshisekedi ahubwo ikibazo uyu muyobozi agifitanye n’abaturage be bo mu mutwe wa M23.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko nta nyungu u Rwanda rufite mu ntambara ya M23 na FARDC ndetse avuga ko abiyita inzobere mu bibazo bya RDC birengagiza umutwe wa FDLR urimo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko ukaba warahawe ikaze muri RDC.

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo bya RDC bikwiye kubazwa abanyekongo kuko n’umutwe wa M23 ari abanyekongo we adakwiriye kubazwa icyo yabikoraho.

Ati "Kuki mutabaza abo mukwiye kuba mubaza kuri icyo kibazo? Niba hari ibivugwa ku Rwanda, tuzabyirengera. Ariko mwimbaza impamvu u Rwanda rudakurikirana ikibazo cya bariya bantu. Ibyo ntabwo bindeba.Abagize umutwe wa M23, ni abaturage b’Abanye-congo”.

Perezida Kagame abajijwe niba ibiganiro na Perezida Tshisekedi byashoboka yasubije agira ati, “ Umuntu utemera kuganira n’abaturage be, yakwemera kuganira nanjye? Ubwo ntibyaba ari ibintu bidasanzwe? Njyewe igihe cyose nakomeje kuba niteguye kuganira nawe. Hari n’igihe twigeze kuganira, kandi ibibazo dufite ubu, biri mu byo twaganiriyeho. Ese ubu kuganira uyu munsi, byo kuganira gusa, byafasha gukemura ibibazo byacu? Cyangwa tugomba kuvugana igihe hari amahirwe agaragara yo gukemura ikibazo? Guhura byo kuganira gusa, twarabikoze kenshi. Igihe cyose narabyemeye kandi nabihaye umwanya.

Abantu bavuga ko ikibazo kiri hagati ya Kagame na Tshisekedi, ariko ntabwo ari byo. Kubera iki kuza kumvugisha byaba inzitizi ku biganiro Perezida wa Congo agomba kugira ku ruhande rwe, kugira ngo akemure ibibazo afitanye n’abaturage be”.

Jeune Afrique yabajije Perezida Kagame, iti” Amatora ya Perezida wa Repubulika muri RDC ataha, ku bwanyu azagira icyo ahindura ku mubano w’ibihugu byombi?”

Perezida Kagame yasubije agira ati, “Simbizi. Ariko kugeza ubu, ntacyo bimbwiye”.

Ku bijyanye n’imibanire hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ikinyamakuru Jeune Afrique cyabajije Perezida Kagame kiti, ” Ku nshuro ya kabiri mu mezi atandatu, muri Kamena hagati, itsinda ry’inzobere za ONU ryashimangiye ko u Rwanda rukomeje gufasha umutwe wa M23, risobanura uko igisirikare cyanyu kigira uruhare mu buyobozi bw’uwo mutwe, rishingiye ku mashusho yafatiwe mu kirere, amafoto n’ubuhamya. Ubwo ibyo si ibimenyetso simusiga?”

Asubiza icyo kibazo, Perezida Kagame yagize ati, “Sinzi ibyo abo bantu bazobereyemo, ariko reka tugendere ku cyo kuba iryo tsinda ryaranditse ‘raporo’. Ibyinshi mu byatangajwe n’izo nzobere muri raporo, ntabwo bihura n’ukuri kw’ibintu nk’uko twe tubizi. Ese ikibazo cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ni M23 cyangwa ni u Rwanda, mu by’ukuri? U Rwanda na M23 byaba ibibazo bya RDC, ni ibyo gusa? Ndabaza ikibazo, kuko muri iyo raporo nta kintu na kimwe kirimo cyangwa se ni nk’aho nta kintu kigeze kivugwamo ku mateka y’ibibazo bya Congo, ku birebana n’inshingano z’inzego za Congo, ku byaha byakozwe n’ingabo za Congo ‘FARDC’…ibyo bimaze imyaka isaga makumyabiri, nubwo hari ingabo za ONU zishyurwa za Miliyari z’Amadolari. Kuki batavuga ku byo izo ngabo za ONU zagezeho? Ibyo bibazo nta nyungu bifite?

Niba u Rwanda rushinjwa ibyo mumaze kuvuga, ni iyihe mpamvu yatuma rujya mu bibazo bya RDC? Kuki izo nzobere zigera kuri icyo zigaceceka? Ku kijyanye na FDLR imaze iyo myaka yose muri ako gace, ku bijyanye no kuba iteje ikibazo ku Rwanda ndetse no ku RDC ubwayo? Guverinoma ya Congo yabumbiye hamwe ku mugaragaro abantu biyita ko barwanya u Rwanda, bashaka guhirika Guverinoma y’u Rwanda. Perezida wa Congo arabakira, ariko izo nzobere ntizibivuga. Zitangaza gusa ibishinjwa u Rwanda, nk’ibyo kuvuga ko rufasha M23, ariko ku bindi zigaceceka, ku nkomoko y’ikibazo cya RDC. Byose bikubirwa mu kuba ari uruhare rw’u Rwanda. Ariko u Rwanda ntirubayeho ku bwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa