skol
fortebet

Perezida Kagame yahaye igisubizo gitangaje uwamubajije niba aziyamamaza muri 2024

Yanditswe: Thursday 02, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko atazi neza niba aziyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ataha ahubwo buri wese yamenya ko amahirwe yo kwiyamamaza no kutiyamamaza ari 50 kuri 50.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 01 Werurwe 2023,Perezida Kagame yavuze ko ibyerekeye amatora yo mu mwaka utaha atamutwara umwanya cyane ko nawe atazi niba aziyamamaza.
Umunyamakuru Berna Namata w’ikinyamakuru The East African, ahawe umwanya, yamubajije ibibazo bibiri, kimwe kirebana n’ibibazo by’ubukungu (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko atazi neza niba aziyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ataha ahubwo buri wese yamenya ko amahirwe yo kwiyamamaza no kutiyamamaza ari 50 kuri 50.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 01 Werurwe 2023,Perezida Kagame yavuze ko ibyerekeye amatora yo mu mwaka utaha atamutwara umwanya cyane ko nawe atazi niba aziyamamaza.

Umunyamakuru Berna Namata w’ikinyamakuru The East African, ahawe umwanya, yamubajije ibibazo bibiri, kimwe kirebana n’ibibazo by’ubukungu byaturutse ku ntambara irimo kubera muri Ukraine, n’ikindi kibaza niba hari umuntu yateguye wazamusimbura umwaka utaha wa 2024.

Perezida Kagame yamusubije agira ati “Kuki nanjye ubwanjye ntakwitegura (aseka)? Ntekereza ko umuntu agomba kwitegura we ubwe, hanyuma nibakenera inkunga yanjye nzayibaha, ariko kuri njye si ikibazo kinini, uko igihe kigenda, ngenda ndushaho kwitegura kujya mu rugo nkaruhuka.”

Yakomeje ati “Ku bizaba mu mwaka utaha, mu matora, ntabwo binteye impungenge cyane. Numva ntuje, hanyuma ibizaba ku bijyanye n’ibyo umwaka utaha, mu by’ukuri ntabwo ari bimwe mu bimfatira igihe, kugeza ubu, nkurikira cyane ibibera muri Congo, na mbere y’uko ntekereza kuri Ukraine, mpera hafi aha, mu baturanyi, ibingiraho ingaruka biturutse muri Congo ni byinshi kurusha ibyaba bitugiraho ingaruka bituruka kure hagati y’impande zihanganira kuri Ukraine”.

Nanone asubiza Umunyamakuru wo muri Mozambique wamubajije niba aziyamamaza, Perezida Kagame yagize ati “Urimo urabaza niba nzaba umukandida umwaka utaha? Ntakubeshye, simbizi. Ariko iyo mvuze ngo zimbizi, biba bisobanuye ko hari kimwe gishoboka, byabaho, cyangwa se ntibibe, ubwo rero utahe ujyanye ko ari 50 – 50″.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa