skol
fortebet

Perezida Kagame yahaye ubutumwa abayobozi biremereza

Yanditswe: Saturday 22, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubwo yafunguraga Inama y’iminsi ibiri ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi,Perezida Kagame yasabye abayobozi biremereza kubireka kuko byataye igihe.
Muri iyi nama yabereye i Rusororo ku cyicaro cy’uyu muryango,kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukwakira 2022,Perezida Kagame yavuze ko abayobozi biremereza ari "icyo ntazi".
Yavuze ko nubwo ari bake, hari abayobozi bigize indakoreka, bumva ko aho bageze bafatwa nk’ibitangaza, bakangiza byinshi aho gukemura ibibazo.
Ati “Abayobozi bagenda (...)

Ati “Abayobozi bagenda bakabyimba, ndetse barangiza ubwo buremere bwawe ukagira abo ugomba kubutereka ku mitwe, buri wese akamenya ko kanaka ageze aho, abantu bose bagomba guhagarika ibyo bakoraga. Abo usanze ahatangirwa serivisi ukaza ureze agatuza, ukanyura ku bandi bose bahereye mu gitondo bahagaze ku murongo.”

Yakomeje agira ati “ Ibyo ni ibya kera. Nari nzi ko tugomba kubisiga inyuma ariko biracyaza. Bya bindi bya ba’ Uzi ico ndi co?’. Numvise ko hari uwabahaye igisubizo arababwira ngo ‘Uri ico ntazi’. Ukora ibyo aba ari ‘ico ntazi’. Mubihagarike mubiveho, ibibazo dufite guhangana nabyo, aho tujya n’ibyo dushaka kugeraho birenze ibyo inshuro nyinshi.”

Perezida Kagame yavuze ko buri gihe iyo ahuye n’abayobozi, mu mpanuro abaha ababwira kutiremereza no guhindura imikorere, nyamara bamwe ngo ntibabyumve.

Yavuze ko bidakwiriye ko umuyobozi ajya mu nshingano zifitiye rubanda akamaro, ngo we azikoreshe mu nyungu ze bwite habure umucyaha n’ugerageje kubikora abizire.

Iyi nama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi yitabiriwe n’abanyamuryango basaga 2000. Yanatumiwemo abayobozi b’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, abanyamadini n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa