skol
fortebet

Perezida Kagame yahinduriye imirimo abarimo Pudence Rubingisa,Barore ahabwa kuyobora RBA

Yanditswe: Thursday 14, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Valens Uwineza wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Perezida, Pudence Rubingisa wagizwe Guverineri w’Iburasirazuba, na Cleophas Barore wari Umunyamakuru wa RBA, wagizwe Umuyobozi Mukuru w’iki Kigo.

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Pudence Rubingisa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, nyuma y’imyaka ine ari Meya w’Umujyi wa Kigali.

Nkuko itangazo rivuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe ribitangaza,Perezida wa Repubulika yashyize mu myanya abayobozi mu nzego zinyuranye.

Rubingisa agiye kuyobora Intara y’Iburasirazuba asimbuye CG (Rtd) Gasana Emmanuel wakuwe ku buyobozi bw’iyo ntara mu Ukwakira 2023.

Rubingisa ni inararibonye mu by’ubukungu, akaba yarakoze mu myanya itandukanye irimo kuba umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 2013 ushinzwe Ishami ry’Ubutegetsi n’Imari, kuba Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubutegetsi n’Imari muri ISAE-Busogo n’ibindi. Yabaye Meya w’Umujyi wa Kigali muri Kanama 2019.

Valens Uwineza yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika.

Bwana Samuel Dusengiyumva na Madamu Solange Ayanone,bagizwe Abajyanama bashya binjiye mu nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Aba basimbuye Pudence Rubingisa na Merald Mpabwanamaguru bari basanzwemo.Vuba aha haratorwa meya w’Umujyi wa Kigali.

Arthur Asiimwe wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yagizwe Deputy Chief of Mission muri Ambassade y’U Rwanda i Washington, DC.

Arthur Asiimwe wari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igitangazamamuru, RBA, kuva tariki 25 Mata 2014, yagizwe Umuyobozi muri Ambasade y’u Rwanda i Washington, DC muri Amerika.

Barore Cleophas yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBA nyuma y’igihe gito cyari gishize agizwe Umujyanama wa Arthur Asiimwe wayiyoboraga.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa