skol
fortebet

Perezida Kagame yahishuye impamvu ikomeye u Rwanda rwongereye izindi ngabo muri Mozambike

Yanditswe: Wednesday 30, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rukomeje gushakira umutekano igihugu cya Mozambike ndetse rwongereyeyo izindi ngabo kugira ngo zikurikirane ibyihebe ahantu hose byahungiye.
Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango w’irahira ry’Abaminisitiri bashya,Perezida Kagame yemeje ko u Rwanda rwongereye ingabo muri Mozambike.
Ati "Muri Mozambique dufiteyo ingabo n’abapolisi barenga ibihumbi bibiri ndetse bavanze barenga ibihumbi 2500, n’ejo hashize twongereyeyo izindi ngabo.
Twazongereyeyo kubera (...)

Twazongereyeyo kubera ko kuva twagera Mozambique, hari ibibazo byinshi byakemutse dufatanyije n’abenegihugu ba Mozambique.

Hari n’ibindi bigikomeza kuko ntabwo twari ahantu hose,ntabwo twashoboraga gukorera ahantu hose.....Mu bice dukoreramo navuga ko ibibazo twabikemuye ariko abo twari duhanganye bagiye bimuka bakajya mu bindi bice,ntabwo twari kugera ahantu hose dufatanyije n’abo bafite ibyo bakora.

Bigaragara ko ibyihebe byo muri Mozambike byagiye byimuka bikajya ahandi,twumvikanye na Mozambike ko tugiye kubakurikira aho bari."

Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda rurimo gufatanya na Mozambique mu kurwanya iterabwoba, rukoresha ubushobozi bwarwo gusa.

Ati "Ariko kuva twagera muri Mozambique, nta gihugu na kimwe, nta muryango n’umwe uraduha n’urumiya rwo gukoresha muri ako kazi, ni amafaranga yacu, ni amafaranga y’igihugu. Muri bya bike dufite, tugabana n’abandi turasangira."

Perezida Kagame yavuze ko hari abavuze ko bazafasha ko hari n’abazafasha ariko bitarakorwa ariko "turacyategereje,tuzabashimira."

Perezida Kagame yavuze ko "twatanze uburyo dufite dutanga n’ubuzima"kugira ngo bafashe Mozambike ndetse akuraho urujijo ruvuga ko hari abaciye ku ruhande bagatera u Rwanda inkunga.

Perezida Kagame yavuze ko mu bijyanye n’imikoranire hagati y’ibihugu, nabwo "amikoro yacu twasangiye n’abanyafurika bagenzi bacu", kandi nabwo u Rwanda ntabwo rutaka cyane ngo ntabwo rwafashijwe.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rukomeje gukorana na Centrafrique yaba mu bijyanye n’imikoranire UN n’ibihugu byombi kandi ko ruzakomeza gufasha abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa