skol
fortebet

Perezida Kagame yahishuye impamvu u Rwanda rwohereje igitaraganya "Special Force" muri Centrafrique

Yanditswe: Thursday 05, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu kiganiro Perezida Kagame na mugenzi we wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra bagiranye n’abanyamakuru bibanze ku mubano w’ibihugu byombi uhagaze neza muri iyi minsi n’ibikubiye mu masezerano basinye.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yagarutse ku mpamvu yatumye u Rwanda rwohereza ingabo zidasanzwe muri Centrafriue kandi rusanzwe rufiteyo izindi nyinshi.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushakaga ko ubutumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu bwihuta ariyo mpamvu rutarindira UN.

Yagize ati "Ingabo zoherejwe muri biriya byiciro bitandukanye zifite inshingano zimwe, zifite inshingano zimwe ariko zisohoza mu buryo butandukanye. Dufite ingabo zavuye mu Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zimazeyo imyaka myinshi.

Ku rundi ruhande abandi basirikare twohereje hariya binyuze mu masezerano ibihugu byombi bifitanye, boherejwe mu buryo bwo kongerera imbaraga zari zatanzwe mbere.

Navuga ko mu guhangana n’ibibazo tugomba gukemura aba basirikare boherejwe mu byiciro bibiri, umutwe umwe ushobora kwihuta kurusha undi. Hari amabwiriza atandukanye agenga uwo muvuduko ariko aya mategeko n’ayo ajya gusa ni nk’uko mwese mwakwemeranya ko mugiye gukora ikintu ndetse mukabibona mu buryo bumwe ariko umwe akaba abasha kwihuta kurusha undi."

Perezida Kagame yavuze ko Kohereza ingabo zisohoza inshingano vuba byakozwe hakoreshejwe ubushishozi kuko gutegereza ingabo za UN byari gutinda.

Ati "Hari ukumva uburyo ibintu byihutirwa ubwo twafataga umwanzuro wo kohereza abasirikare binyuze mu bufatanye ibihugu byombi bifitanye. Buri umwe yatekerezaga ko nidutegereza ziriya ngabo zindi bishobora gufata igihe kinini cyo kugera ku ntego ugereranyije n’ishyirwa mu bikorwa ryari rikenewe mu bijyanye n’igihe.”

“Centrafrique yari igiye kwinjira mu matora, iyi mitwe yari ifite imbaraga kandi isatira umurwa mukuru. Yego abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bari bariyo, ndabizi neza ko batashakaga ko ibi biba, ko inyeshyamba zigarurira umujyi wa Bangui zikabuza amatora kuba, wenda hari ibyo bari bakiga murabizi rimwe na rimwe ibintu byo mu biro bigira ingaruka ku myanzuro, ndakeka ko ibi aribyo byabaye.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byagize uruhare runini mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango Abibumbye muri Santarafurika (MINUSCA) kuva mu 2014, by’umwihariko rukaba ruherutse no kohereza itsinda ry’ingabo zishinzwe kunganira ibikorwa byo kugarura umutekano muri iki gihugu binyuze mu bufatanye bw’ibihugu byombi.

Mu minsi mike ishize, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangiye kohereza Batayo y’inyongera y’abasirikare 750 mu butumwa bwa MINUSCA.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ane nk’igihamya cyo gushimangira umubano mwiza usanzwe uhuriweho n’ibihugu byombi.

Amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Kanama 2021 yibanze cyane ku bufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro; iterambere ry’ubwikorezi; kubungabunga umutekano ndetse n’iterambere mu by’ubukungu.

Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Faustin-Archange Touadéra bashimangiye ko ibihugu byombi bimaze kubaka umubano uhamye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa