skol
fortebet

Perezida Kagame yahishuye uko yafungiwe mu Bufaransa

Yanditswe: Thursday 22, Apr 2021

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame ari mu bakada ba FPR Inkotanyi bifashishijwe mu gukusanya amakuru yashyizwe muri raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sponsored Ad

Iyi raporo y’amapaji asaga 600 yiswe “Jenoside yagaragariraga buri wese: uruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi’’. Yerekana ko iki gihugu ntacyo cyakoze ngo gihagarike Jenoside nyamara hari amakuru yerekana ko hacurwaga umugambi wo kurimbura Abatutsi.

Mu ikorwa ry’iyi raporo hifashishijwe inyandiko zitandukanye n’ibiganiro byatanzwe n’abatangabuhamya 230 barimo Perezida Kagame n’abandi bakada ba FPR Inkotanyi, abakoraga muri Loni, abahoze muri FDLR, abashakashatsi n’abandi.

Raporo y’u Rwanda yibanze ku bihe byo kuva mbere ya Jenoside, mu gihe yakorwaga ndetse na nyuma yayo. Igaragaza uburyo mbere ya Jenoside uwari Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand yari inshuti y’akadasohoka ya Perezida Juvénal Habyarimana.

Mu bufasha Mitterrand yahaye Habyarimana harimo n’ubwatanzwe hagamijwe guca intege ingabo za FPR Inkotanyi zari zatangije urugamba rwo kubohora igihugu mu Ukwakira 1990, ziyobowe n’abari biganjemo abafashije Yoweri Kaguta Museveni kugera ku butegetsi muri Uganda ndetse bari bafite amapeti akomeye muri NRA nyuma y’intsinzi ya Museveni mu 1986.

Raporo y’u Rwanda yerekana ko mbere y’uko FPR itangiza urugamba, Museveni yari azi ko hari umugambi w’impunzi z’Abanyarwanda bashakaga gutaha, abaca intege abohereza kwiga mu bihugu bitandukanye.

Paul Kagame wari Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, yoherejwe muri Amerika muri United States Army Command and General Staff College, muri Kansas. Aha yahavuye nyuma yo kuraswa kwa Fred Gisa Rwigema wari uyoboye ingabo za RPA.

Kagame yavuze ko yibuka ko ubwo Museveni yamenyaga iby’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangijwe “yahise arakara’’.

Muri iyi raporo, Kagame avuga ko nyuma yo gutangira urugamba rwo kubohora igihugu Museveni yamurakariye.

Ati “Yambwiye ko twatangije uru rugamba atabizi none Isi yose iri kumwuka inabi.’’

Kagame yavuze ko yamwiseguyeho, anamubwira ko ahubwo bakeneye ubufasha bwe. Ibi byatumye Kagame abonana na Museveni inshuro nyinshi hagati ya 1990 na 1994, ariko rimwe na rimwe akamuhakanira amubwira ko bamuteje ibibazo byinshi.

Yakomeje ati “Nihanganiraga buri gitutsi nkamubwira nti ‘urakoze’, ariko se wadufasha? Dukeneye iki na kiriya.”

Kagame yavuze ko inshuro nyinshi Museveni yemereye FPR ibikoresho nk’intwaro n’amasasu ariko bikarangirira mu magambo gusa , ku buryo baje kwirwanaho bashaka uburyo butandukanye babonamo intwaro, imiti n’ibindi nkenerwa ku rugamba.

Yunzemo ati “Ariko ku bijyanye no kurwana, twarwanye urugamba rwacu”, agaragaza uburyo Museveni atigeze abafasha bigaragara.

Urugamba rwa FPR Inkotanyi rwihutishije cyane amasezerano y’amahoro ya Arusha hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na FPR.

Muri iyo mishyikirano, u Bufaransa bwashyigikiye Leta ya Habyarimana ndetse umwe mu bajyanama ba Perezida Mitterrand wabigizemo uruhare ni Paul Dijoud.

Mu ibaruwa yo muri Kanama 1991, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Casimir Bizimungu, yandikiye Perezida Habyarimana yamumenyesheje ko yabonanye na Paul Dijoud amwizeza ko nta mpungenge Leta ikwiye kugira, ko u Bufaransa buyishyigikiye muri byose.

Muri Nzeri 1991, Paul Dijoud yabonanye n’intumwa za FPR zari zatumiwe i Paris ziyobowe na Paul Kagame, azihanangiriza ko nubwo ari abahanga mu mirwano, bakaba barota kuzagera i Kigali ku ngufu, ko bazasanga imiryango yabo iba mu Rwanda yararimbuwe.

Paul Dijoud yari afite intego yo kwerekana ko ibikorwa by’u Bufaransa mu Rwanda nta ruhande bihengamiyeho ndetse ko u Bufaransa ari inshuti ya buri wese, udasize inyuma FPR Inkotanyi.

Nyuma y’inama bagiranye, Dijoud yabwiye Ambasaderi Martres ko Kagame “yanyuzwe” no kwakirwa muri Minisiteri ndetse akaba yiteguye kwakira ikizakorwa n’u Bufaransa mu gushaka umuti w’ikibazo.

Ubusabe bwa Dijoud watangaga inama kuri FPR yo guhagarika urugamba, ntabwo yabyumvikanyeho na Kagame kuko we ibi atabikozwaga.

Kagame yagize ati “[Dijoud] yakomeje kuvuga ko tugomba guhagarika kurwana. Namusobanuriye ko hari impamvu turi kurwana kandi tugomba kuyibonera umuti […] cyari ikiganiro gishyushye ariko mbere yo gusoza inama, yararakaye. Mu bisubizo natangaga, yamfashe nk’umuntu wabwirwaga ntiyumve ndetse utarahaga agaciro ibyo yansabaga gukora.’’

Dijoud wumvaga amagambo atamuryoheye yasaritswe n’uburakari abwira Kagame ati “Twumva ko muri abarwanyi beza, numva ko mutekereza ko muzagenda mukagera muri Kigali ariko nubwo mwahagera, ntimuzasangayo abantu banyu. Aba bavandimwe banyu bose, ntimuzababona.’’

Amagambo ya Dijoud yari nka gihamya ko abayobozi b’u Bufaransa babonaga ubwicanyi bwibasiraga Abatutsi ku butegetsi bwa Habyarimana, by’umwihariko nyuma yo gutera kwa FPR Inkotanyi.

Muri urwo ruzinduko Kagame yahuye n’akaga kugeza ubwo mu gitondo cy’umunsi umwe, abapolisi bambaye impuzankano bamugose we n’itsinda bari kumwe muri Hilton Hotel kuri Avenue Suffren hafi ya Tour Eiffel mu Mujyi wa Paris.

Mu kubara iyo nkuru Kagame yagize ati “Bantunze imbunda ndetse barimo basakuza bati ‘Haguruka!’ ‘Haguruka!’”.

Kagame yasobanuye ko bari i Paris ku butumire bwemewe kuko bari baje mu biganiro bigamije gushakira umuti ibibazo byariho byanabaye imbarutso y’intambara. Gusa abo bapolisi babirenzeho bashinja abari bahagarariye FPR kuba mu “mutwe w’iterabwoba”.

Icyo gihe bafashe Kagame na Emmanuel Ndahiro babafungira muri gereza iri ku Cyicaro cy’Urwego rushinzwe Iperereza mu gihugu, mu gashami gashinzwe kurwanya Iterabwoba.

Dijoud yaje kuvuga ko intumwa za FPR zafatanywe amavalisi yuzuyemo amafaranga, bahita bafatwa bitamenyeshejwe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Polisi yafunze intumwa za FPR kugeza saa mbili z’umugoroba, barekurwa nta kindi gisobanuro gitanzwe cyangwa ngo basabe imbabazi ku byabaye.

Yaba Dijoud cyangwa Jean-Christophe Mitterrand, umuhungu wa François Mitterrand wari ushinzwe Afurika, nta waganiriye na Kagame ku byabaye.

Ubwo yabazwaga n’Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Le Figaro niba abari babatumiye batari bamenyeshejwe, Kagame yasubije ko “bari babimenyeshejwe.”

Raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yerekanye ko na nyuma yo guhagarikwa kwayo, iki gihugu cyagize uruhare mu gukomeza guhishira ukuri kw’ibyabaye no gukingira ikibaba abayigizemo uruhare.

Source:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa