skol
fortebet

Perezida Kagame yahishuye uko yahawe akazi n’abanyamahanga ngo areke kwiyamamaza

Yanditswe: Monday 03, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yahishuye ko mu 2016, hari abanyamahanga b’ibyamamare baje mu Rwanda, bakamusezeranya ko azahabwa akazi mpuzamahanga naramuka atongeye kwiyamamaza mu 2017.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho nyuma y’uko yari amaze gutorerwa kuba Chairman wa FPR Inkotanyi.
Perezida Kagame yavuze ko mu 2016 hari abantu bo hanze bafite amazina akomeye bamusabye kutongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.
Ati “Uziko hari abantu bavuye i Kantarange. Murahazi? Hari abavuye i kantarange, barimo (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yahishuye ko mu 2016, hari abanyamahanga b’ibyamamare baje mu Rwanda, bakamusezeranya ko azahabwa akazi mpuzamahanga naramuka atongeye kwiyamamaza mu 2017.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho nyuma y’uko yari amaze gutorerwa kuba Chairman wa FPR Inkotanyi.

Perezida Kagame yavuze ko mu 2016 hari abantu bo hanze bafite amazina akomeye bamusabye kutongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Ati “Uziko hari abantu bavuye i Kantarange. Murahazi? Hari abavuye i kantarange, barimo abayobozi b’iyo i kantarange mu nzego zitandukanye, hazamo abitwa ‘aba-star’ batandukanye, b’ibyamamare bazwi ku Isi hose,sinirirwa mbavuga amazi, bari bageze nko kuri 12 batandukanye, bazanywe n’iki? Bazanywe no kumbaza ngo ariko urashaka kongera kwiyamamaza kuyobora igihugu. Ibyo nabasubije ndaza kubibabwira.Ariko icyo gihe bambaza, barambazaga bambwira ngo sigaho utabikora.’

Ndababwira nti ariko ‘iwanyu aho muva ndahazi, ibyo mukora ndabizi.’ Mubikora hari uwababwiye kubikora? Mubikoreshwa n’abandi bo hanze? Icyo ni kimwe, icya kabiri, njye aho kugira ngo mbahe igisubizo ubu, ndabaha uburyo bwose, mugende mujye muri buri karere, ndabahamagarira n’abaturage n’abayobozi babo baze mubabaze icyo kibazo, njyewe mwe kukimbaza.Hanyuma ibyo biraba birangiye.’’

Perezida Kagame yakomeje agira ati "Bansabaga ibintu bibiri cyangwa bitatu.Icya mbere barambwira ngo ibintu byose maze gukora, bajyaho barabishima hanyuma ndababwira nti mwebwe ibyo mubizi mute?,ibyo byiza mwe bibageraho gute?ko nziko bigera ku banyarwanda,mwe mubizi mute?.

Baratangira barambwira ngo ’hari imirimo yo ku rwego mpuzamahanga’ bashobora kungezaho, ni nko kuvuga ngo ukaba icyamamare,ugakora kariya kazi n’akazi k’isi yose.Icyo nicyo cya mbere bansabye.”

Ndababwira nti ariko ‘usibyo ko ibyo ntabyo nabasabye,rwose nagiraga ngo mbongerereho ko nta nibyo nshaka.Ntabyo nshaka,byaba gukomeza cyangwa bitaba gukomeza,ntabyo nshaka, ibyo mumpa.”

“Icya kabiri, bakambwira ngo buriya ufashe umuntu, ukamushyiraho ndetse batararangiza baba bambwiye amazina,umwe babiri, nka kanaka. Ndababwira nti ‘abo bantu ndabazi, ni Abanyarwanda, turabana, turakorana, ndabazi’ ariko icyabazinduye mwaje kumbwira demokarasi.Demokarasi ibamo impinudka ikagira ite? nti ariko niba mwavugaga demokarasi, muri demokarasi utegekwa uwo washyiraho akagusimbura, iwanyu ni ko mubigenza?.

Muhitamo ababasimbura,muri demokarasi wowe urumva ushaka kwigisha demokarasi ushaka kunzanira izina ry’umuntu Abanyarwanda bakwiriye kuba bibonamo,mwe mwumva bishoboka?.

Bari baje nka saa tanu tuririranwa,twagize ibiganiro birebire.Bigeze saa saba ndababwira nti ’nimuze mbahe ibyokurya bya saa sita nimurangiza mutahe,mwakoze kudusura.Ibibazo byacu tuzabyirangiriza.’’

Yakomeje avuga ko kuba buri gihe haba amatora y’Umuyobozi wa FPR INKOTANYI abanyamuryango bayo bakamutora yishinja icyaha bityo afite inshingano zo gukuraho icyo gihirahiro.

Ati "Ubwo rero hari icyo gihirahiro iriho ngomba gushaka uko nkemura.Naho bitazabamo,icyizere,imikoranire,ibyiza dushima,kugira ngo bizavemo icyaha ntabwo aribyo.Ndabasaba ngo twubake,dutere intambwe,twubake ibizaramba igihe cyose."

Yasabye abatowe mu myanya itandukanye ’guhora batekereza’.Ati "ibyo abantu bibaza,ibyo baganira,muri mwe no mu bandi bikomeze bishakirwe igisubizo."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa