skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye Gen Dagalo urwanya ubutegetsi bwa Sudani

Yanditswe: Saturday 06, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame,ku wa gatanu tariki 05 Mutarama 2024, yakiriye Gen Mohamed Hamdan Dagalo, uyobora umutwe wa RSF wo muri Sudani.

Sponsored Ad

Yagaragarije umukuru w’Igihugu uko ibibazo biteye muri Sudani ndetse n’aho inzira yo kubishakira umuti igeze.

Perezida Kagame yijeje ubufasha bw’u Rwanda mu gushyigikira inzira y’amahoro n’ibiganiro byatangijwe mu kurangiza intambara ihanganishije impande zombi, ashimangira ko hakenewe igisubizo cya politiki kugira ngo abaturage ba Sudani bave mu kaga gaterwa n’intambara.

Mu kwezi gushize,Gen. Mohamed Hamdan Dagalo yakiriwe na Perezida Museveni.

RSF ni umutwe ukomoka ku ba-Janjaweed bari barayogoje Intara ya Darfur iri mu Majyaruguru ya Sudani, bakoreshwaga n’ubutegetsi bwa Omar al Bashir nk’imbaraga zo kwikiza abataravugaga rumwe na we.

Muri Mata 2023, RSF yakoranaga n’ubutegetsi bwa Sudani yagiranye ubwumvikane buke n’Ingabo za Leta ziyobowe na Gen Abdel Fattah al-Burhan bushingiye ku miyoborere y’iki gihugu, intambara irarota.

Abakurikiranira hafi ibibera muri Sudani kuva Bashir yava ku butegetsi, bahamya ko RSF yatangiye intambara yari imaze igihe yisuganya, ndetse barashimangira ko ari ho yakuye imbaraga zo gufata ibice by’ingenzi by’igihugu birimo Darfur n’Ikibuga cy’Indege cya Khartoum.

Mu munsi ishize abarwanyi ba RSF batangaje ko bafashe umujyi wa kabiri wa Sudan witwa Wad Madani uri muri 175 km mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umurwa mukuru Khartoum.

Perezida Museveni ari mu bari gukora ibishoboka byose kugira ngo bumvikanishe Gen Dagalo na Burhan, bahagarike intambara imaze kwicirwamo abarenga ibihumbi 12.000 no kwimura abarenga miliyoni 6,8.

Intambara muri Sudan kuva yatangira muri Mata(4) uyu mwaka, kugeza ubu mu mirwano nta ruhande ruratsinda urundi burundu.

RSF igenzura 70% bya Khartoum hamwe na leta enye muri eshanu z’akarere ka Darfur, na vuba aha umujyi wa Wad Madani.

Mu gihe ingabo za leta zo zigenzura amajyaruguru n’uburasirazuba bw’igihugu na 30% by’umurwa mukuru.

Mu mezi umunani ashize Arabia Saoudite, Ubumwe bwa Africa, na Amerika byageragejwe kumvikanisha impande zirwana ariko ntacyo byagezeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa