skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya mu nzego z’Igisirikare cy’u Rwanda

Yanditswe: Wednesday 07, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu, kuri uyu wa 7 Kamena 2023 yakiriye indahiro z’abayobozi bashya baherutse gushyirwa mu nshingano mu nzego z’umutekano w’u Rwanda.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko ibyo bakora byose n’urwego baba bakoramo urwo ari rwo rwose, ko umugambi ari umwe, ari uwo guteza imbere u Rwanda.

Yabibukije ko atari bashya mu nshingano, ko icyakozwe ari ukubaha izindi, bityo ko bagomba gukomeza kuzikora neza.

Ati: “Umugambi ni umwe; ni ugukorera igihugu cyacu kandi mu nzego buri wese arimo”.

Kagame yababwiye ko buri wese agomba gukora imirimo neza, kandi akabikora yumva uburemere bwayo kuko byose bikorwa mu nyungu z’Abanyarwanda.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bw’inzego ari ngombwa kugira ngo ibigambiriwe bigerweho, inzego zuzuzanyije.

Abarahiye ni Minisitiri w’ingabo Juvénal Marizamunda, Umugaba w’ingabo z’u Rwanda Lt Gen Mubarakh Muganga, umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka Major General Vincent Nyakarundi na Komiseri mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’igorora Brigadier General Evariste Murenzi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa