skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye indahiro za Gen (Rtd) Kabarebe na Francis bongewe muri Guverinoma

Yanditswe: Friday 29, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro za Gen (Rtd) James Kabarebe uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Francis Gatare wagizwe Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

Sponsored Ad

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 29 Nzeri 2023, muri Village Urugwiro.

Itangazo rigaragaza abayobozi bashyizwe mu myanya na Perezida wa Repubulika ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente kuri uyu

Ku wa 27 Nzeri 2023, ni bwo Gen (Rtd) Kabarebe wari usanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu gihe Francis Gatare yahawe kuyobora RDB.

Francis Gatare yasimbuye Clare Kamanzi wari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere kuva mu 2017, umwanya n’ubundi bari basimburanyeho.

Kuva ubwo Gatare yahise agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, umwanya yavuyeho muri Kanama 2021, asimbuwe na Ambasaderi Yamina Karitanyi. Icyo gihe yahise ahabwa inshingano zo kuba Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Ubukungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa