skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye intumwa y’u Burundi bagirana ibiganiro

Yanditswe: Monday 06, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco, na Siporo mu Burundi, Amb. Ezéchiel Nibigira uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Minisitiri Amb Nibigira n’itsinda ayoboye bakiriwe na Perezida Kagame ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 5 Werurwe 2023.
Ntihatangajwe byinshi ku ruzinduko rw’Intumwa z’u Burundi mu Rwanda ariko zagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco, na Siporo mu Burundi, Amb. Ezéchiel Nibigira uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Minisitiri Amb Nibigira n’itsinda ayoboye bakiriwe na Perezida Kagame ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 5 Werurwe 2023.

Ntihatangajwe byinshi ku ruzinduko rw’Intumwa z’u Burundi mu Rwanda ariko zagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida Évariste Ndayishimiye.

Ubwo yakiraga izi ntumwa z’i Burundi, Perezida Kagame yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta n’Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, Maj Gen Vincent Nyakarundi.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize nibwo Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Burundi aho yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC.

Perezida Ndayishimiye kuri ubu ni we muyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba uhuriwemo n’ibihugu by’u Rwanda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Tanzania, Kenya na Sudani y’Epfo.

Nubwo Umukuru w’Igihugu yagiye i Burundi ku mpamvu zo gushakira hamwe umuti w’ibibazo by’umutekano muke byabaye karande mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’inama yamuhuje na bagenzi be yagize n’umwanya wo kuganira na Perezida Ndayishimiye ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi.

Uyu mubano uri kugenda uzahuka buhoro buhoro kuko n’imipaka ihuza ibihugu byombi yafunguwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa