skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Perezida wa Angola ikubutse RDC

Yanditswe: Monday 31, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Angola António Tete, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida João Lourenço unayobora Umuryango wa ICGLR.
Perezida wa Angola,João Lourenço,n’umuhuza w’u Rwanda na RDC mu kubungabunga amahoro ndetse uyu yari aturutse muri RDC nyuma y’aho iki gihugu cyirukanye ambasaderi w’u Rwanda,Vincent Karega.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, bivuga ko “Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, ari mu Rwanda azanye ubutumwa yahawe na Perezida wa Angola, (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Angola António Tete, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida João Lourenço unayobora Umuryango wa ICGLR.

Perezida wa Angola,João Lourenço,n’umuhuza w’u Rwanda na RDC mu kubungabunga amahoro ndetse uyu yari aturutse muri RDC nyuma y’aho iki gihugu cyirukanye ambasaderi w’u Rwanda,Vincent Karega.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, bivuga ko “Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, ari mu Rwanda azanye ubutumwa yahawe na Perezida wa Angola, João Lourenço uyoboye Umuryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR).”

Hon. António Tete yakiriwe na Perezida Paul Kagame nyuma y’amasaha macye yakiriwe na Perezida Felix Tshisekedi kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022.

Téte António yashyikirije ubutumwa bwa Perezida João Lourenço, Perezida Félix Tshisekedi kuri iki Cyumweru, baganira ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara muri Kivu y’Iburasirazuba.

Igihugu cya RDC gikomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 gutera no gufata ibice bitandukanye bya RDC.

U Rwanda ntiruhwema kugaragaza ko ibirego bya RDC ari ari ikinyoma cyambaye ubusa, ndetse rugaragaza ko ingabo za FARDC ari zo zifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze imyaka irenga 25 ugerageza ibishoboka byose mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’uwa RDC udasigaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa